in ,

Ikipe ya Manchester United yamaze kwibikaho undi mukinnyi ukomeye ku buryo butunguranye

Mourinho

Ntawaba abeshye avuze ko ikipe ya Manchester United iyoboye andi makipe yo kumugabane w’iburayi mu kwiyubaka kuko yo na mukeba wayo Manchester City zatanze amafaranga menshi mu kugura abakinnyi zizifashisha muri uyu mwaka w’imikino wa 2017/2018. Gusa nyuma yabo imaze kugura bose kurubu iyi kipe iyobowe na Jose Mourinho yamaze nanone kumvikana n’undi myugariro utaravuzwe cyane mu bitangazamakuru nkabandi yaguze.Aurier-PSG-United

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mirror aremeza ko umukinnyi Serge Aurier yamaze kumvikana n’ikipe ya Manchester United ndetse ubuyobozi bwa PSG nabwo bukaba bwiteguye kumurekura. Uyu mukinnyi akaba azatangwaho Miliyoni 30 z’amapound kugirango yerekeze Old Trafford ndetse igisigaye nuko  uyu musore ari gushaka impapuro z’akazi zimwemerera gukinira mu bwongereza agahita ajya gukora ikizamini cy’ubuzima. Uyu mukinnyi akaba aje nyuma yuko Manchester United yahuze Victor Lindelof, Romelu Lukaku na Nemanja Matic.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye-Neymar akaba avuye mu myitozo itarangiye aho amaze gusezera burundu abakinnyi ba FC Barcelone (AMAFOTO)

Butera Knowless – WINNING TEAM