in ,

Ikipe ya Manchester United yahagaritse Paul Pogba kwongera gukina ukundi

Nyuma y’amafoto yagaragaye mu kwezi kwa 7 ubwo umukinnyi Paul Labile Pogba yari mu biruhuko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akina umukino w’intoki uzwi kw’izina rya Basketball,amakuru nk’uko atangazwa na dailymail yemeza neza ko uyu musore yasabwe n’ikipe ya Manchester United kureka uwo mukino.Paul Pogba spent much of the summer playing basketball with his friends in the United States

Manchester United have now asked their midfielder to stop playing basketball in his spare time

Nyuma y’aho Pogba avunitse mu kwezi kwashize mu mukino Man Utd yakinaga na Basel muri Champions League,akavunika imvune imwe inshuro 2 nta mezi 3 aciyemo kuko yayiherukaga mu kwa 4 mu mikino ya Europa League,iyi kipe yahise ikeka ko ari ukubera gukina uyu mukino dore ko iki kinyamakuru cyemeza neza ko hari n’igihe ataha avuye mu myitozo agahita ajya kuwukina n’inshuti ze.

Abaganga b’ikipe n’umutoza Jose Mourinho nibo bafashije ikipe gufata uyu mwanzuro.Pogba akaba ari mu myitozo idasanzwe igamije kumugarura mu kibuga vuba bishoboka cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore abanyamakurukazi bakunzwe mu Rwanda kubera amajwi yabo meza cyane

Amafoto umukunzi wa Cristiano Ronaldo yamuhishe ashobora guhita asenya uru rugo(Amafoto)