in

Ikipe ya Kiyovu Sports yasaze yasizoye irashaka gukora akantu igatitiza umugi mu buryo budasanzwe

Ikipe ya Kiyovu Sports yasaze yasizoye irashaka kwegukana igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda bamaze imyaka igera kuri 29 ntacyo bakozaho imitwe y’intoki.

Ikipe ya Kiyovu Sports yiyubatse mu buryo bukomeye aho yatitije umugi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho yitsindiye amakipe akomeye muri shampiyona.

Kiyovu Sports isigaje imikino ibiri ya shampiyona aho bafite guhura na Espoir FC ndetse bagasoreza kuri Marine Fc bazakirira i Muhanga.

Apr Fc ihanganiye igikombe na Kiyovu Sports yo ifite guhura na As Kigali kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ndetse igasoreza kuri Police Fc nayo bizahurira kuri sitade y’umugi wa Kigali.

Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Yuvenal avuga ko agomba gukoresha ikirori kidasanzwe nyuma ya shampiyona mu gihe azaba yegukanye igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda baheruka mu 1993.

Biteganijwe ko ikipe ya Kiyovu Sports iraza guhaguruka i Kigali uyu munsi ikirekeza i Rusizi guhura na Espoir Fc mu gihe bazahita bakomereza mu Ntara y’Amjyepfo mu karere ka Muhanga aho bazakirira Marine Fc ku mukino wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

 

Written by M.Ben

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yakubiswe n’inkuba nyuma y’inkuru yaramenye ku mugabo we

Shaddyboo yavugishije abantu benshi nyuma yo kwerekana umuneke wamuryoheye kurusha indi