in

Ikipe ya Kiyovu Sports yananiwe kwishyura amafaranga abakinnyi babiri b’ibikomerezwa bashaka kugirango bongere amasezerano

Ikipe ya Kiyovu Sports yananiwe kwishyura amafaranga Bigirimana Abedi ndetse na Nshimiyimana Ismael Pitchou bashaka kugirango bongere amasezerano muri iyi kipe nyuma yaho ayo bari bafite asigaje igihe kitageze ku mwaka.

Hashize iminsi mike ikipe ya Kiyovu Sports itangiye ibiganiro na Bigirimana Abedi ndetse na Nshimiyimana Ismael Pitchou ariko bakomeje gupfa amafaranga bitewe ni ngano aba basore bombi bashaka ariko ikipe ya Kiyovu Sports ikaba ibona ari menshi cyane.

Amakuru YEGOB ikura indani mu bayobozi b’ikipe ya Kiyovu Sports, ni uko Bigirimana Abedi arimo gusaba iyi kipe Milliyoni zigera kuri 40 naho Nshimiyimana Ismael Pitchou we akaba yaka Kiyovu Sports Milliyoni 30, ariko iyi kipe yo yamenyesheje aba basore bombi ko nibura yiteguye gutanga Milliyoni ziri hagati ya 15 na 20 kuri buri umwe.

Bikomeje kugorana cyane hagati y’aba bakinnyi n’ikipe ya Kiyovu Sports ariko benshi bakemeza ko kuba nibura iyi kipe itangiye ibiganiro iki gihe haba hari icyizere cy’ibyo ibiganiro bizatanga bitewe ni uko batangiye kuganiriza abakinnyi hakiri kare cyane nandi makipe agisinziriye.

Abedi na Pitchou ni abakinnyi beza kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Burundi ifite cyane ko bahamagarwa muri iyi kipe y’igihugu ndetse bakanitwara neza mu gihe bari mu kibuga. Ntawatinya kuvuga ko na Shampiyona y’u Rwanda aribo bakinnyi beza barimo ukurikije abandi banyamahanga bari muri Shampiyona yacu, kuba Kiyovu Sports yabagabiriza iki gihe ni ngombwa cyane kubera ko bashobora kwifuzwa nandi makipe menshi akomeye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports ntarimo gukora imyitozo kubera uburwayi bwo munda

Abakinnyi bane b’ibihangange muri shampiyona y’u Rwanda bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi