in

Ikipe ya Kiyovu Sports ifashe Rayon Sports iyigaragurira imbere y’abafana bayo.

Ikipe ya Kiyovu Sports yongeye gutsinda Rayon Sports muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda (Primus National League)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022, nibwo ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports bizirana kuva cyera.

Uyu mukino w’aya makipe wari umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona, aho ikipe ya Rayon Sports ariyo yari yakiriye uyu mukino.

Umukino waje gutangira, aho ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye iri hejuru ya Rayon gusa Rayon Sports nayo yageragezaga gukina.

Kiyovu Sports yari iri gukina ibizi neza ko igomba kurinda umwanya wa mbere, yakomeje gushaka igitego binyuze mu bataka bayo barimo Okwi na Amisssi Coutinho gusa ariko umuzamu wa Rayon Sports yakomezaga kurinda neza izamu rye.

Igiti cy’izamu cyari inshuti ya Rayon Sports kuri uno munsi, dore ko cyaje kugarura imipira ibiri y’ibitego byari byabazwe harimo n’uwo Okwi yarobyemo Adolphe.

Nyuma yo gukubita igiti cy’izamu ubugira kabiri, ikipe ya Kiyovu Sports yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira w’umuterekano ( Free kick) Nyuma y’ikosa ryari rikorewe Okwi.

Kiyovu Sports yari imaze kubona igitego yakomeje gushaka ikindi ari nako ikipe ya Rayon Sports yari maze kwinjizwa igitego yahise ikora impinduka Mushimiyimana Meddy asimburwa na Sekamana Maxime.

Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira bikiri igitego kimwe cya Kiyovu Sports ku busa bwa Rayon Sports.

Igice cya kabiri cyaje gutangira, ikipe ya Rayon Sports yaje yahinduye amakosa amwe na mwe bakoraga mu gice cya mbere.

Ikipe ya Rayon Sports yaje ishaka kureba ko yabona igitego cyo kwishyura mu gihe Kiyovu Sports yo yari iri kurwana no kurinda ibyagezweho ndetse no kubishimangira.

Amakipe yombi yakomeje gutambagiza umupira mu kibuga hagati, aho abataka bageragezaga kureba ko bakora akazi baba bashinzwe mu kibuga.

Iminota yakomeje kugenda yicuma igana ku musozo, aho ikipe ya Kiyovu Sports yaricyiyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa Rayon.

Ku munota wa 89, Musa Esenu yaje guhabwa umupira na Prince Rudasingwa yisanga asigaranye na Kimenyi Yves gusa umupira yaje kuwamurura.

Iminota 90 y’umukino yaje kurangira, umusifuzi yaje kongeraho iminota 4, nuko ku munota wa 2 w’inyongera Muhoza Freddy yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports ku mupira mwiza yari ahawe na Okwi.

Umukino waje kurangira ikipe ya Kiyovu Sports ikiri imbere n’ibitego bibiri ku busa bwa Rayon Sports.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yasohoreye ku mugore w’abandi ubwo bari bicaranye kuri moto

Ni nde uri buze kwegukana ikamba rya #MissRwanda2022 ?