Ikipe ya GASOGI United ikubitiwe kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo na GORILLA FC ibitego bitatu kuri kimwe.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Mata 2022, nibwo hari hakomeje imikino y’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, aho GASOGI UNITED yari yakiriye GORILLA FC.
Ibitego bitatu bya GORILLA FC byatsinzwe na MOHAMMED Bobo Kamara ku munota wa karindwi, IRADUKUNDA Simeon ku munota wa cumi n’umunani ndetse na RUTONESHA Hezbone ku munota wa 66.
Mu gihe igitego cy’imoza marira cya GASOGI UNITED cyatsinzwe na THEODORE Maripangu ku ishoti riremereye yatereye inyuma y’urubuga rw’umuzamu, aho hari ku munota wa wa 44.
Nubwo GORILLA FC icyuye amanota atatu, yanatahanye ikarita itukura ku mukinnyi wayo w’inyuma ku ruhande BYUKUSENGE Jean Michel.