in

Ikipe ya FC Barcelone yahishuye akayabo k’amamiliyari igiye guhomba uyu mwaka.

Ikipe ya FC Barcelone iravugwaho ko yiteguye guhomba akayabo k’amamiliyari y’Amayero gusa inemera ko ifite uburyo izarwanyamo iki gihombo.

Joan Laporta wigeze kuyobora FC Barcelona igihe kirekire ndetse nubu uri kwiyamamariza kongera kuyiyobora,avuga ko uyu mwaka iyi kipe izahomba miliyoni 150 z’ama-Euros,

Gusa ahamya ko hari uburyo bwo gushaka amafaranga azaziba icyuho cy’igihombo iyi kipe izagira uyu mwaka, Laporta yemeza ko ariyo yonyine yafasha Barcelona gusiba icyobo cy’ubukene iri kuganamo.

Yagize ati”Inkingi eshatu z’ibikorwa tuzakora ahanini zishingiye ku miyoborere myiza no kugabanya imyenda iyi kipe ifite, tukazagabanya amafaranga dusohora ahubwo tukongera ayinjira”.

Mu gihe iyi kipe yiteze ko ubukungu bwayo buzagaruka ku kigero cya 65% ukurikije uko byari bimeze mbere ya COVID-19, Umujyanama wa Laporta mu by’ubukungu, Jaume Giro, yatangaje ko ihungabana ry’ubukungu muri Barcelona ritatewe na COVID-19 gusa kuko na mbere yaho butari buhagaze neza.

Yagize ati”Ibibazo bya Barcelona ntabwo byatewe na Coronavirus gusa, kuko na mbere yayo Bayern Munich na Real Madrid zari ziyiri imbere mu makipe ahagaze neza mu bukungu”.

Laporta n’abamufasha mu kwiyamamaza basanga uyu mwaka Barcelona izakusanya Miliyoni 650 z’ama-Euros, akaba azagabanyukaho 15% ugereranyije n’ayakomite icyuye igihe yari yateganyije, kuko yari yatangaje ko hazakusanywa Miliyoni 719 z’ama-Euros.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Abagore nkatwe biragoye kubona ubasimbura”Uwahoze ari umugore wa Harmonize yamweruriye ko bizamugora kubona undi umusimbura.

Umusore yagiye mu marushanwa yo gutera akabariro arangije round ya 6 arapfa.