imikino
Ikipe ya FC Barcelone yahishuye akayabo k’amamiliyari igiye guhomba uyu mwaka.

Ikipe ya FC Barcelone iravugwaho ko yiteguye guhomba akayabo k’amamiliyari y’Amayero gusa inemera ko ifite uburyo izarwanyamo iki gihombo.
Joan Laporta wigeze kuyobora FC Barcelona igihe kirekire ndetse nubu uri kwiyamamariza kongera kuyiyobora,avuga ko uyu mwaka iyi kipe izahomba miliyoni 150 z’ama-Euros,
Gusa ahamya ko hari uburyo bwo gushaka amafaranga azaziba icyuho cy’igihombo iyi kipe izagira uyu mwaka, Laporta yemeza ko ariyo yonyine yafasha Barcelona gusiba icyobo cy’ubukene iri kuganamo.
Yagize ati”Inkingi eshatu z’ibikorwa tuzakora ahanini zishingiye ku miyoborere myiza no kugabanya imyenda iyi kipe ifite, tukazagabanya amafaranga dusohora ahubwo tukongera ayinjira”.
Mu gihe iyi kipe yiteze ko ubukungu bwayo buzagaruka ku kigero cya 65% ukurikije uko byari bimeze mbere ya COVID-19, Umujyanama wa Laporta mu by’ubukungu, Jaume Giro, yatangaje ko ihungabana ry’ubukungu muri Barcelona ritatewe na COVID-19 gusa kuko na mbere yaho butari buhagaze neza.
Yagize ati”Ibibazo bya Barcelona ntabwo byatewe na Coronavirus gusa, kuko na mbere yayo Bayern Munich na Real Madrid zari ziyiri imbere mu makipe ahagaze neza mu bukungu”.
Laporta n’abamufasha mu kwiyamamaza basanga uyu mwaka Barcelona izakusanya Miliyoni 650 z’ama-Euros, akaba azagabanyukaho 15% ugereranyije n’ayakomite icyuye igihe yari yateganyije, kuko yari yatangaje ko hazakusanywa Miliyoni 719 z’ama-Euros.
-
Hanze21 hours ago
Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze gukora impinduka mu mazina ye yitwaga.
-
Imyidagaduro19 hours ago
Shaddyboo yahawe inkwenene azira kwigamba ko ariwe watumye Diamond Platnumz amenyekana
-
Imyidagaduro15 hours ago
Umwe mu banyamakuru ba RBA bakunzwe yahishuye impamvu abantu babyibushye batisanzura ku bantu bose
-
inyigisho22 hours ago
Niba urateganya gukora ubukwe zirikana ibi bintu by’ingenzi utazavaho wicuza nyuma.
-
Imyidagaduro9 hours ago
Supersexy yongeye kwibutsa umugabo we ko amukunda cyane aboneraho anamwifuriza isabukuru nziza
-
Hanze13 hours ago
Umukobwa w’Umutaliyani wakundanaga na Eric Omindi yashyize hanze amabanga yabo yose yo mu buriri.
-
inyigisho17 hours ago
Uretse kuba abagabo bagiye gusubira ku gikoma, dore ibindi bintu by’ingirakamaro byo gukora muri guma mu rugo
-
Inkuru rusange11 hours ago
Umudamu yakoze keke zidasanzwe bamwe batangira kumushinja ko ziganisha ku busambanyi.