Ikipe ya Fc Barcelona yashegeshwe bikomeye n’igenda rya kizigenza wayo Neymar Jr dos Santos, kurubu uwavuga ko uyu mukinnyi yabujije amajya n’amaza ikipe ya Fc Barcelona kuko kugeza nanubu nta makuru ari impamo ko iyi kipe yaba yarasinyishije umukinnyi ukomeye wo kumusimbura bityo ubuyobozi bwa Fc Barcelona bukaba bukomeje gusaza imigeri kugirango burebe ko bwagura abandi bakinnyi bakomeye bazahita banafatisha vuba vuba. Amakuru yazindukiye ku kinyamakuru As aravuga ko ikipe ya Fc Barcelona yamaze kugeza Miliyon 80 z’amapound mu ikipe y’umukeba Real Madrid kugirango babahe umwana ufite impano idasanzwe n’akazoza Marco Asensio bityo nawe aze gufatanya urugamba rwo gutaha izamu na Messi ndetse na Suarez. Ibi bakaba babikoze nyuma yo kutaramara kwizera ko umukinnyi Ousmane Dembele na Philippe Coutinho bazarekurwa n’amakipe yabo.
Amakuru As ikomeza itangaza nuko ikipe ya Fc Barcelona yiteguye gukora ibishoboka byose kuri uyu munya Espagne ukiri muto kugirango irebe ko yamwubakiraho nawe, gusa bikaba bigoranye kuko aya makipe yombi atajya apfa guhana abakinnyi cyane cyane abakinnyi bakiri bato.