in ,

Ikipe ya Chelsea igiye guca mu rihumye ihemukire bikomeye Arsenal bihora bihanganye

Nyuma y’amakuru akomeje gucicikana yuko ikipe ya Ac Milan ishaka kuzagura umutoza w’ikipe ya Chelsea Antonio Conte muri Saison itaha ndetse uyu mutaliyani akaba adahwema gutangaza ko akiri mu butaliyani yari atekanye, ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea bwahise bufata icyemezo cyo gushaka ukuntu bahita bamuzanira abakinnyi babiri bakomeye yifuje bityo akabura uko agenda kuko azaba afite igizwe n’abakinnyi bakomeye kandi uyu mutoza ashaka.

Nkuko ikinyamakuru Daily star kibitangaza, ikipe ya Chelsea ishaka guhita ishyira Miliyoni 130 z’amayero ku bakinnyi babiri aribo Alex Sandro wa Juventus na Alexis Sanchez wa Arsenal bityo ibyifuzo bya Antonio Cont bikaba bigiye mu bikorwa kugirango ntabe akivuye muri Chelsea kuko ukutumvikana kwe n’abayobozi ba Chelsea kwagiye kugarukwaho nyuma yuko asabye abo bakinnyi ariko ntabahabwe. Uyu mugambi wa Chelsea nuramuka uciyemo ukazahita wica umugambi w’ikipe ya Arsenal nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka http://www.yegob.rw/arsene-wenger-yarangije-gufata-icyemezo-cyo-gutanga-alexis-sanchez-kugira-ngo-abone-uyu-mukinnyi-nawe-ukomeye-cyane-ariko-byahangayikishije-amakipe-menshi/. Tukaba dutegereje kureba uko uguhangana kw’aya makipe kuzarangira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva Umutesi parfine yandagaza Safi Madiba kuva ku ikariso yambara kugeza ku byo yambariraho

Humble Gizzo n’umugore we bakoze igikorwa cy’intangarugero gikomeje gushimisha benshi