in

Ikipe ya As Kigali itsindiwe i Nyamirambo na Rutsiro

Ikipe ya As Kigali itsinzwe ku kibuga yakiriraho na Rutsiro itozwa n’umutoza Bisengimana Justin ibitego bibiri kuri kimwe(2-1).

Wari umukino w’umunsi wa cumi na kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda (National Primus League) yasubukuwe nyuma y’igihe gito isubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.

Uyu mukino ikipe ya As Kigali yari yakiriye ikipe ya Rutsiro Fc kuri sitade ya kigali i Nyamirambo aho isanzwe yakirira ikanahakorera imyitozo.

Uyu mukino waje gutangira saa sita n’igice (12h30) nk’uko byari biteganyijwe, As Kigali nk’ikipe yari iri mu rugo yaje ishaka intsinzi mu gihe na Rutsiro ariyo yari yayizanye iranayicyura.

Umukino watangiye amakipe yombi yigana gusa As Kigali nk’ikipe nkuru ikanyuzamo ikarusha Rutsiro, gusa ibintu byaje guhinduka ubwo ku munota wa 30 Rutsiro yaterekagamo igitego cyatsinzwe na Hamza Nkubito.

Iminota y’igice cya mbere yaje kurangira ikipe ya Rutsiro Fc ikiri imbere n’igitego kimwe ku busa bwa As Kigali yari yakiriye.

Nyuma y’iminota cumi n’itanu (15) y’akaruhuko yagenwe n’amategeko, ikipe ya As Kigali yaje yariye amavubi ishaka kwishyura aho byaje no kuyihira ibona igitego cyo kwishyura ku munota wa 78 cyatsinzwe na Shabani Hussein Tshabalala.

Ibyishimo bya As Kigali ntago byamaze kabiri dore ko umusore witwa Jules Wartanga ku ruhande rwa Rutsiro  yaje guhita atsindira ikipe ya Rutsiro igitego cya kabiri.

Iminota 90 yagenwe n’amategeko yaje kurangira Rutsiro ikiri imbere n’ibitego bibiri ku kimwe cya As Kigali yari yakiriye.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bertin Kwizera
Bertin Kwizera
2 years ago

Ko numva ari hatal as kigali iri Hasi peuh

Akamaro ko kunywa amazi arimo concombre

Live Stream: Rayon Sport v Musanze FC