Mu gihe Arsene Wenger yashimirwaga n’abafana kugura rutahizamu na myugariro yasabwe kugumana abakinnyi asanganywe kuko bagomba kumufasha bitewe n’imvune za hato na hato zikunda kwibasira abakinnyi be,gusa nkuko bimenyerewe uyu mutoza ntashimwa kabiri niyo mpamvu yakoze ibintu byimeze nk’ibara.
Ikipe ya Arsenal imaze kwemerera umukinnyi Jack Wilshere gutizwa kandi bikarangirana niri gura n’igurishwa,ikipe ifite amahirwe yo kumwegukana ni Juventus yo mu butariyani,ibi abafana ba Arsenal ndetse n’abongereza muri rusange bakibyumva byababaje cyane kubera impano idasanzwe babonaga muri uyu mukinnyi bikaba byatumye bagenda bavuga nabi uyu mutoza wemeye gutiza uyu musore w’imyaka 24.