in

Ikipe ya Apr Fc yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo

Ikipe ya Apr Fc yamaze gutandukana n’umutoza wari wungirije Adil Erradi Mohammed muri iyi kipe yambara umweru n’umukara.

Jamel Eddine Niffati wari wungirije muri Apr Fc, yamaze gutandukana n’iyi kipe ikomeye mu Rwanda nyuma yo gusoza amasezerano ye muri uku kwezi kwa Nyakanga.

Jamel yageze muri Apr Fc umwaka ushize, aho yari aje gusimbura Pablo Morchon wari umaze gutandukana n’iyi kipe kubera ibibazo by’umuryango.

Jamel Eddine Niffati akigera muri Apr Fc yahise asinya amasezerano y’umwaka umwe, ayo masezerano akaba yararangiye uyu munsi tariki ya 25 Nyakanga 2022.

Biravugwa ko uyu mutoza atari yongererwa amasezerano, aho bagiye kuzana undi mutoza umusimbura.

Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi zitandukanye mu kongerera imbaraga abakinnyi aho yabikoze mu makipe atandukanye:

Yatoje mu ikipe ya Avenir sportif de la Marsa yo muri Tunisia kuva muri 2013 kugeza 2015, Association Sportive de Ariana yo muri Tunisia 2015-2016, Olympique de Beja yo muri Tunisia 2016-2017, Club Africain yo muri Tunisia 2018-2019, imyaka ibiri mu ikipe ya AL Nahda FC yo muri Arabie Saoudite kuva 2019 kugeza 2021, yanatoje imikino ibanza ya shampiyona mu ikipe ya  Etiole sportif Metlaoui yo muri Tunisia 2017-2018

Uyu mutoza kandi akaba afite impamyabumenyi zitandukanye aho mu mwaka wa 2021 yabonye impamyabumenyi muri physique mu ishuli rya Institute de Sport et l’edication  physique de Ksar said Tunisie, muri 2015 abona impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi ayikuye muri Universite Central de Tunis.

Usibye izo mpamyabumenyi zo kongerera imbaraga abakinnyi yagiye akura ahantu hatandukanye, Jamel Eddine Niffati afite  impamyabumenyi ya FIFA ndetse n’iya Federasiyo ya Tunisia yo kongerera imbaraga abakinnyi akaba anafite licence B ya CAF yabonye muri 2015.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye ku mukobwa wacitse amaguru ku munsi w’ubukwe bwe birababaje (AMAFOTO)

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu yateye ivi asaba umukunzi we ko yamubera umufasha (amafoto)