in

Ikipe ya APR FC yamaze gushyiraho Kapiteni mushya ugomba gusimbura Buregeya Prince wasezeye kuri izo nshingano bitunguranye

Ikipe ya APR FC yamaze gushyiraho Kapiteni mushya ugomba gusimbura Buregeya Prince wasezeye kuri izo nshingano bitunguranye

Ikipe ya APR FC nyuma yo gusezera kwa Buregeya Prince, yamaze gushyiraho Kapiteni mushya kubera ikibazo uyu mukinnyi yagiranye n’abayobozi.

Ku munsi wo kuwa gatandatu ikipe ya APR FC yanganyije n’ikipe ya Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia mu mukino ubanza wo gushaka itike yo gukina imikino y’amatsinda ya CAF Champions League nyafurika.

Nyuma y’uyu mukino mu ikipe ya APR FC hatangiye kuvugwamo amakuru menshi atari meza ashingiye kuri uku kutitwara neza mu kibuga ndetse n’abayobozi ntibabyishimira kugeza aho bagiye mu rwambariro aho abakinnyi bari bari barabatonganya cyane bibanda kuri Buregeya Prince wari uyoboye abakinnyi bose mu kibuga.

Buregeya Prince nyuma yo gutonganwa akabwirwa nabi atari uko bamwifurizaga ibibi ahubwo ari uko bifuzaga intsinzi kuri uyu mukino ariko uyu mukinnyi yabyakiriye nabi ndetse ahita afata umwanzuro asezera ku gukomeza kuyobora abakinnyi baramwinginga ariko arabyanga birangira bafashe umwanzuro wo gutora undi, hatorwa Ombarenga Fitina yungirizwa na Shaiboub.

Ikipe ya APR FC igiye gukomeza kwitegura umukino uzaba ukomeye kuri uyu wa Kane uzayihuza na Gaadiidka FC wo kwishyura. Uyu mukino nawo uzabera hano mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntagisiba amateraniro! Nyuma y’uko Dj Brianne abwirijwe na Rev. Antoine Rutayisire akomeje kuryoherwa n’inzira y’agakiza

Ikipe ya APR FC yamaze gushyiraho Kapiteni mushya ugomba gusimbura Buregeya Prince wasezeye kuri izo nshingano bitunguranye