Ikipe ya Apr Fc iri gushaka hasi hejuru gusinyisha umuzamu Hakizimana Adolphe ukinira ikipe ya Rayon Sports.
Uyu muzamu wigaragaje mu gice kibanza cya shampiyona akomeje gushakishwa na Apr Fc aho umwe mu bashinzwe kugurira abakinnyi ikipe ya Apr Fc yamaze kuvugana n’uyu musore ukiri muto.
Mupenzi Eto usanzwe ugurira abakinnyi ikipe ya Apr Fc yamaze kugirana ibiganiro by’ibanze na Adolphe Hakizimana dore ko hari n’amakuru avuga ko bamaze no gusinyana imbanziriza masezerano.
Adolphe ugifite amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports ari kuganirizwa mu ibanga na Apr Fc dore ko nta muyobozi wa Rayon Sports uzi ibiri kujya mbere hagati y’umukinnyi wabo na Apr Fc.
Hakizimana Adolphe yamaze kunyurwa nibyo Apr Fc yamwemereye, uyu musore kandi ngo yiteguye gukinira iyi kipe ikize mu Rwanda kurusha izindi zose.
Hari amakuru avuga ko Apr Fc nta gahunda ifite yo kugura Adolphe muri Rayon Sports, aho bivugwa ko Apr Fc izamutwarira ubuntu kubera amakosa Rayon Sports yakoze mu masezerano ya Adolphe.
Muri 2019 nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Adolphe avuye mu Isonga, icyo gihe Adolphe yari afite imyaka 17 aho Rayon Sports yaje kumusinyisha imyaka 4 kandi amategeko ya FIFA ntago yemera ko umukinnyi utujuje imyaka y’ubukure (18) asinya imyaka imyaka irenze itatu mu ikipe y’ababigize umwuga. Iyo ngingo ya FIFA Rayon Sports itubahirije ngo niyo ikipe ya Apr Fc izitwaza isinyisha uyu musore nk’uko byagenze kuri Nsanzimfura Keddy avuye muri Kiyovu Sports.
Ibiganiro byo mwibanga biracyakomeje hagati ya Apr Fc na Hakizimana Adolphe aho bivugwa ko mu mpenshyi z’uyu mwaka Adolphe agomba kuba yageze mu ikipe ya Apr.