in

Ikipe ya Apr Fc y’abakinnyi 10 yihagazeho imbere ya Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports inganyije umukino wayihuzaga na Apr Fc kuri sitade ya kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino waje gutangira utinzeho iminota cumi n’itanu (15) ku masaha yari ateganyijwe kubera utubazo tumwe na tumwe twari twabaye gusa umukino waje gutangira.

Umukino watangiye ikipe ya Kiyovu Sports irimo kotsa igitutu ikipe ya Apr Fc, gusa ariko ikipe ya Apr Fc yanyuzagamo ikataka Kiyovu Sports.

Iminota 20 ya mbere yihariwe na Kiyovu sports aho yagiye ihusha ibitego binyuze kuri Pichu na Serumogo Ali bagiye barata ibitego byari byabazwe.

Apr Fc yaje gukanguka nayo itangira kwataka ikipe ya Kiyovu Sports gusa umuzamu Kimenyi Yves agatabara dore ko hari naho Mugisha Gilbert yasigaranye na Kimenyi, Gilbert umupira akawutera hejuru y’izamu.

Igice cya mbere cy’umukino kiri kugana ku musozo, ikipe ya Apr Fc yarase igitego cyari cyabazwe aho Kimenyi yaje gukuramo umupira wari utewe n’umwataka wa Apr Fc Byiringiro Lague.

Iminota 45 y’igice cya mbere yaje kurangira, umusifuzi wa kane yongeraho umunota umwe waje no kurangira amakipe yombi akinganya ubusa ku busa.

Nyuma y’iminota 15 y’akaruhuko, amakipe yombi yagarutse mu kibuga nyuma yo kuva gufata ku mazi ndetse no kumva inama z’abatoza.

Igice cya kabiri cyaje gutangira ikipe ya Kiyovu irata igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Serumogo Ali, gusa ariko na Apr Fc yarase igitego cyari cyabazwe.

Iminota yakomeje kugenda y’icuma ari na ari nako Kiyovu Sports yakomezaga kurusha ikipe ya Apr Fc bigaragarira amaso ya buri wese.

Myugariro wa Apr Fc Ombolenga Fitina yaje gukorera ikosa Bigirimana Abeddy ahita ahabwa ikarita y’umuhondo byanashobokaga ko yari guhabwa umutuku.

Ku munota wa 59, Bigirimana Abeddy ku ruhande rwa Kiyovu Sports yaje kurata igitego aho yari asigaranye n’umuzamu wa Apr Fc umupira awumutera mu maguru.

Ku munota wa 62, Ruboneka Jean Bosco yakoze ikosa ryari kumuhesha ikarita y’umutuku gusa umusifuzi Hakizimana Louis amuha ikarita y’umuhondo.

Nyuma yo gusagarira umusifuzi wa kane, umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Francis Christian yaje guhabwa ikarita y’umuhondo.

Ku munota wa 68, myugariro wa Apr Fc Ruboneka Jean Bosco yaje kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo bihita bibyara ikarita y’umutuku nyuma yo gukorera ikosa Nshimirimana Ismael.

Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kwataka ikipe ya Apr Fc yari isigaranye abakinnyi icumi mu kibuga, gusa igitego cyakomeje kubura.

Ku munota wa 78, Ishimwe Anicet yateye umupira uragenda ugomba igiti cy’izamu.

Iminota 90 yagenwe n’amategeko yaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo aho irusha inota rimwe ikipe ya Apr Fc ya kabiri, gusa ariko ikipe ya Apr Fc ifite ibirarane bibiri.

Undi mukino wabaye kuri iki cyumweru 

Bugesera Fc 1-1 Gorilla Fc

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: Ba bageni bahiriye mu nzu bakarokoka ibibabayeho ni ibitangaza gusa

Rwanda: uwahoze ari umukobwa ukundwa na benshi asigaye areba isi icuramye(Video)