in

Ikipe ya APR FC gukura igikombe hanze y’u Rwanda bibaye nk’inzozi

Kuri uyu munsi tariki ya 21 Nyakanga 2024 nibwo imikino ya CECAFA Kagame Cup riri kubera mu gihugu cya Tanzania ya sojwe ku mugaragaro.

Amakipe nka APR FC ihagarariye u Rwanda na Red Arrows yo muri Zambia nizo yakinnye umukino wanyuma w’igikombe cya CECAFA Kagame Cup.

Muri uwo mukino igice cya Mbere cy’umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup cyarangiye APR FC inganya na Red Arrows ubusa ku busa.

Iyi kipe yo muri Zambia yahushije penaliti ku munota wa cyenda aho yakuwemo n’Umunyezamu Pavelh Ndzila.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Red Arrows yafunguye amazamu ku munota wa 61 ku gitego cyatsinzwe na Ricky Banda.

Mamadou umwataka mushya wa APR FC abonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 91.

Umukino warangiye amakipe anganyije igitego kimwe kuri kimwe hitabazwa iminota 30 ya kamara mpaka haboneka Ikipe itsinda cyangwa hitabazwe Penalite.

Iminota 120 irangiye nta kipe ibashije gutsinda indi hakaba hagiye kwitabazwa Penalite kugira ngo habonrke ikipe yegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup.

Penariti z’ikipe ya APR FC

-Ndayishimiye ✅️ Clement ✅️ Kategaya ✅️ Byiringiro ✅️ Mamadou ✅️ Alioum ✅️ Lamptey ✅️ Dauda ✅️ Claude ✅️ Arsene ❌️

RED ARROWS ✅️✅️✅️✅️✅️✅️✅️✅️✅️✅️

Igikombe cya CECAFA Kagame Cup cyegukanwe n’ikipe ya Red Arrows itsinze ikipe ya APR FC kuri penariti 10 ku 9.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amashusho y’ukuntu umuzamu wa APR FC Pavel Ndzila akuyemo penariti yari igiye gutuma baririmba urwo babonye

Kigali: Imodoka itwara abagenzi rusange yari irimo abantu 26 yakoze impanuka igwa mu muhanda rwa gati