in

Ikipe ya Apr Fc itakaje amanota abiri imbere ya As Kigali

Ikipe ya Apr Fc inganyije na As Kigali mu mukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Wari umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu mukino waje gutangira saa 16h04, utangira amakipe yombi ari kwigana gusa As Kigali yarushaga ikipe ya Apr Fc.

Ku munota wa 2, Kwizera Pierrot yateye umupira w’umuterekano uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 9, ikipe ya Apr Fc yabonye amahirwe yo kubona igitego gusa ariko Byiringiro Lague umupira yawuteye hanze y’izamu.

Ku munota wa 18, umuzamu wa As Kigali Shamilu Bate yaje kugira ikibazo cy’urutugu asimburwa na Ntwari Fiacre.

Ku munota wa 28, Niyonzima Olivier Sefu yaje kubona ikarita y’umuhondo nyuma yo kuvuna Byiringiro Lague.

Ikipe ya As Kigali yari yarushijwe na Apr Fc yaje kwikubita agashyi yataka izamu rya Apr Fc gusa ariko ibura igitego.

Ku munota wa 45, ikipe ya Apr Fc yatatse ikipe ya As Kigali gusa ariko igitego cyakomeje kubura.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ikipe ya As Kigali yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko biranga.

Igice cyaje kurangira amakipe yombi akiri kunganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi yatakana gusa ikipe ya As Kigali yaje iri hejuru ya Apr Fc.

Ku munota wa 60, Ruboneka Jean Bosco ku ruhande rwa Apr Fc yabonye umuhondo.

As Kigali yakomeje kwataka ikipe ya Apr Fc, aho hari umupira Tshabalala yateye umuzamu wa Apr awukuramo.

Ku munota wa 69, Ahoyikuye Jean Paul yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gutinza iminota.

Ikipe ya Apr Fc yaje gukora impinduka ebyiri, ikuramo Byiringiro Lague na Mugunga Yves ishyiramo Ishimwe Anicet na Yannick Bizimana.

Ku munota wa 75, Ishimwe Anicet yarase igitego ari wenyine ku mupira yateye hejuru y’izamu.

Apr Fc yakomeje kotsa igitutu ikipe ya As Kigali binyuze mu bataka bayo.

Ku munota wa 86, Manishimwe Djabel yavuyemo asimburwa na Kwitonda Alain.

Iminota 90 yagenwe n’amategeko yaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Apr Fc ihise iguma ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona inyuma ya Kiyovu Sports iyirusha inota rimwe.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa impamvu bavuga ko kurya intoryi bitera kugira amabuno manini

Abafana ba Apr Fc baremeza ko bibwe penariti ku mugaragaro (Videwo)