in

Ikipe Sergio Ramos agiye kwerekezamo yamaze kumenyekana

Hashize iminsi Sergio Ramos García wahoze ari kapiteni w’ikipe ya Real Madrid asezeye kuri iyi kipe nyuma yo kuyikinira mu gihe cy’imyaka 16 yose.

Sergio Ramos

Kuri ubu amakuru arimo gucicikana n’uko uyu mugabo w’imyaka 35 arimo kuganira neza n’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) ndetse ibiganiro bigeze kure heza ku buryo nta gihindutse uyu mugabo azaba akinira ikipe ya PSG mu mwaka w’imikino utaha.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru footmercato.net bamwe mu bakinnyi ba PSG ngo ntabwo bishimiye ko Sergio Ramos yaba agiye kuza muri iyi kipe ndetse hari n’umwuka mubi hagati yabo nyuma yo kumva ko ibiganiro hagati ya PSG na Sergio Ramos birimo kugenda bigenda neza ndetse binagana ku musozo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakunzi b’ikiganiro Urukiko rw’imikino bagize ibyo batangaza nyuma yuko bamwe mu bagikoraga batakigikora

Sugira Ernest yagaragaye agendera ku ifarasi ndetse anamasha (Amafoto)