Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2023 nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yari yakomeje ku munsi wa 17 mu mikino igiye itandukanye.
Umukino waberaga kuri sitade ya Muhanga wahuzaga ikipe ya Kiyovu Sport na APR FC urangiye ikipe ya APR FC ibabaje kipe ya Kiyovu Sport ku munota wanyuma w’umukino.
Ni umukino waranzwe no guhangana ku mpande zombi ariko birangira ikipe ya APR FC yeretse Kiyovu Sport ko ari ikipe nkuru iyitsinda ibitego 3:2.
Ni igitego cya 3 cyije ku munota wanyuma aho bari bananirankwe banganyije ibitego bibiri kuri bibiri.