Kugirango ikipe ya PSG idahura n’ibihano bikomeye bya Financial Fair Play igomba nayo kurekura umukinnyi wayo ukomeye mu rwego rwo kubihunga, akaba ariyo mpamvu Directeur Sportif wa PSG Antero Henrique yamaze kubwira ubuyobozi bumukuriye umukinnyi bazarekura ariko bakamusimbuza undi uzaba yarangije amasezerano ye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru l’equipe aravuga ko ikipe ya PSG yiteguye gutanga umunya Uruguay Edison Cavani mu ikipe iyo ariyo yose imushaka igahita iha amasezerano mashya Alexis Sanchez. Ikipe ya Real Madrid nkuko tubikesha ikinyamakuru AS ikaba yashyize Miliyoni 80 z’amayero ku meza kugirango izahite igura uyu musore iyi saison ikirangira. Florentino Perez akaba ariwe watanze iri tegeko mu bayobozi bashinzwe kugura abakinnyi kugirango batangire ibiganiro hagati ya PSG na Real Madrid.