in

Ikipe ikomeye hano mu Rwanda nyuma yo gutsindwa yatumijeho inama y’igitaraganya kubera umutoza arimo kushinja bamwe mu bakinnyi be kwitsindisha kugirango yirukanwe

Ikipe ikomeye hano mu Rwanda nyuma yo gutsindwa yatumijeho inama y’igitaraganya kubera umutoza arimo kushinja bamwe mu bakinnyi be kwitsindisha kugirango yirukanwe

Ku munsi w’ejo hashize hakomezaga umukino wa shampiyona wahuje ikipe ya Kiyovu Sports n’ikipe ya Gorilla FC umukino urangira Kiyovu Sports itsinze igitego 1-0, Gorilla FC ikomeza kubura umusaruro mwiza.

Uyu mukino wavuzwemo byinshi harimo nko kwibwa kwa Kiyovu Sports nubwo yari yabonye intsinzi ariko umutoza wayo Petros Koukourus ahabwa ikarita itukura kubera amakosa umusifuzi yasifuraga uyu mutoza ntabyishimire.

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Gorilla FC yatsinzwe ukurikira n’indi itandukanye yari imaze itabona intsinzi, umutoza wayo Gatera Moussa yahise atumizaho inama y’igitaraganya iraba kuri uyu wa Kabiri yo kuganira ku byo ashinja abakinnyi harimo nko kwitsindisha kugirango ngo yirukanwe.

Uyu mutoza ujya ashinjwa gukanira amakipe amwe n’amwe harimo Rayon Sports ariko yajya gukina nandi ugasanga yoroheje ibintu ndetse agatsindwa mu buryo butumvikanwaho, kugeza ubu ntabwo amerewe neza nubwo we avuga ko aba yakoze byose agomba gukora ariko abakinnyi ntibabikurikize we yita ubugambanyi.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sam Karenzi yayobewe icyabaye ku mutoza wa Kiyovu Sports bigatuma abwira abasifuzi bo mu Rwanda ko ari abiyemezi

Umwana ni mukuru! Judy The Boss Lady wahoze ari umugore wa Safi Madiba yerekanye umwana we yabyaranye n’umugabo we w’umuzungu anatangaza izina rye – AMAFOTO