in

Ikintu umukinnyi ukomeye wa APR FC yasabye FERWAFA kigiye kubahirizwa

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 nyuma yo kutitabwaho neza mu minsi ishize, ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA ryisuniyeho rikora ibyo aba bakinnyi basabye.

Kuri iki cyumweru tariki ya 2 ukwakira 2022, nibwo twamenye amakuru yuko ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 igomba kujya mu mwiherero tariki ya 16 ukwakira 2022, ni mu minsi micye iri imbere.

Aya mavubi mato tariki 18 nzeri 2022, nibwo bakinnye umukino wo kwishyura n’ikipe ya Libya baza no kwitwara neza bakuramo iyi kipe bayitsinze ibitego 3-0, nyuma y’umukino Niyigena Clement wari Kapiteni muri uyu mukino yasabye FERWAFA ko yavugurura ikintu k’imitegurire kugirango bakomeze gutanga intsinzi.

Ubuyobozi bwa FERWAFA ibi bwasabwe, bwaje kubikosoye nyuma yo gutangaza hakiri kare igihe iyi kipe izatangirira kwitegura umukino wa kabiri w’ijonjora ryo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje iyi myaka.

Iki kintu ubuyobozi bwa FERWAFA bwakoze kishimwe n’abenshi bitewe nuko batangaje hakiri kare igihe iyi kipe izatangirira kwitegura kandi bishobora no kugira icyo byongera kuri aba bakinnyi mu buryo bwo kubategura mu mutwe ndetse n’ahandi hose.

Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 biteganyijwe ko umukino wayo wa mbere n’igihugu cya Mali uzaba hagati ya Tariki ya 21 na 30 ukwakira 2022.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Undi muririmbyi ukomeye ategerejwe i Kigali mu Rwanda muri uku kwezi

Rusizi:imbangukiragutabara ikoze impanuka ikomeye ihitana benshi abandi barakomereka