Bevalyne Kwamboka ni umwe mubakobwa bakomeje kuvugisha benshi mugihugu cya Kenya kubera imyambarire ye n’akazi akorera ku muhanda Kandi aniga muri Kaminuza.
Bevalyne yamenyekanye cyane kubera gucuruza ifiriti n’ibishyimbo, akazi akora afatanya no kwiga amashuri ya Kaminuza mu mujyi wa Nairobi.
Uyu mukobwa ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo muri Kenya yavuzeko yatangiye aka kazi, ubwo yasozaga amashuri yisumbuye avuye iwabo mucyaro ageze i Nairobi, yumva ashaka kwiga kaminuza kandi iwabo ntabushobozi bafite bwo kuba bamurihira.
Kwamboka yabwiye iki kinyamakuru ko ubwo yageraga mu mujyi ubuzima bwabanje kumukomerana mugihe iwabo bari bamutegerejeho amaramuko kandi nawe akeneye gusoza amashuri ye.
Yagize ati:“Ubwo nageraga muri uyu mujyi ubuzima bwabanje kunshanga, naje mpasanga umukobwa w’inshuti yanjye twari twariganye mu mashuri yisumbuye, ubuzima yiberagamo bwari ubwo kwirirwa aryamanye n’abagabo, njyewe naravuze nti uburaya sinabubasha nibwo kumusiga ntangira gushaka ubundi buryo nabaho”
Kwamboka akomeza avugako, yafashe imbabura akajya agura n’ibirayi ayitereka ahantu hakundaga kunyura abantu benshi atangira kujya acuruza ifirite ndetse atangira kubona abakiriya.
Uyu mukobwa avuga ko imyambarire ye y’ikimero biri mu bikurura abasore n’abagabo ndetse bakaza kumugurira ibyo avuruza.