in

Ikikango mu ikipe ya Arsenal

Mu ikipe ya Arsenal haravugwamo inkuru itari nziza y’uko Thomas Partey yaba yaragiriye ikibazo cy’imvune mu ikipe y’igihugu ya Ghana.

Kuva mu cyumweru cyashize abakinnyi batandukanye bagiye gukina imikino y’amakipe y’ibihugu bitewe n’amarushanwa ibyo bihugu biri gukina.

Thomas Partey, umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Arsenal yari yagiye gukinira ikipe y’igihugu cye ya Ghana.

Ghana yarifite imikino ibiri na Angola mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika. Aho niho Thomas Partey yagiriye ikibazo cy’imvune nk’uko Chris Houghton utoza Ghana yemeje ko Partey yagiriye imvune ku myitozo yo ku cyumweru arinabyo byatumye adakina umukino Ghana yaraye inganyije na Angola igitego kimwe kuri kimwe.

Thomas Partey wagiriye ikibazo cy’imvune mu ikipe y’igihugu

Amakuru dukesha ikinyamakuru Goal.Com aravuga ko Partey yahise agaruka i London igitaraganya kugira ngo yitabweho n’abaganga ngo azifashihswe ku mukino Arsenal izakira Leeds United mu mpera z’icyumweru.

Jorginho usimbura Thomas Partey iyo adahari

Arsenal mu gihe Thomas Partey yaba adahari bashobora gukoresha Jorginho nubwo imibare igaragaza ko Arsenal iba ifite intsinzi ku kigero cya 65% iyo Partey yabanje mu kibuga na 50% iyo atabanjemo. Kugeza ubu Arsenal niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 69 ikurikiwe na Manchester City n’amanota 61.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mutabarire hafi byakomeye! Urubuga rwa Twitter rushobora kwisanga rwafunze imiryango

Dore ibintu Amavubi asabwa kugira ngo yitabire igikombe cy’Afurika