Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA cyatangaje ko cyafunze ibigo by’amashuri 60 byo mu Turere 11 tw’Igihugu, kubera kutagira ibyangombwa byo gukora no gukorera ahantu hashyira ubuzima bw’abanyeshuri mu kaga.
Aya mashuri afunzwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe kuva mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, bagasanga hari amashuri 785 mu gihugu akora mu buryo butemewe.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yatangarije RBA dukesha iyi nkuru ko nyuma y’ubugenzuzi bakoze mu kureba niba yujuje ibisabwa, basanze hari agomba guhagarika ibikorwa byo kwigisha kubera kutuzuzuza ibisabwa.
Yavuze ko buri mwaka bakora ubugenzi, ikibazo cyaje kugaragara ni aho bakora ubugenzuzi mu Turere, ejo wasubirayo ugasanga hari andi yavutse kandi nta byangombwa afite.
Yagaragaje ko basanze amashuri adafite ibyangombwa yari 785 mu gihugu.