Umuraperikazi Cardi B yagiriye inama abakobwa bifuza kongeresha ibibuno, abibutsa ingaruka zikomeye zirimo no kuba babura ubuzima bwabo.
Belcaliz Almanzar Cephus umaze kwamamara ku izina rya Cardi B mu muziki, umwe mu baraperikazi bakunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashe umwanya agira inama abakobwa/abagore bifuza kongeresha ibibuno byabo bakoresheje Plastic Surgery.
Cardi B w’imyaka 30, umubyeyi w’abana babiri, utarigeze ahisha ko nawe ubwe yiyongeresheje ikibuno, yashyize amashusho kuri Instagram Stories ye atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho nyuma yo kwibaruka umwana wa kabiri.
Yagize ati: ”Byabaye ngombwa ko nsubira kwa muganga kugabanyisha ikibuno cyanjye, nyuma yo kubyara umwana wa kabiri cyari cyarabaye kinini cyane kandi kitari mu buryo bwiza”.