in

Ikibumbano cya Sadio Mané gikomeje gusetsa abantu benshi cyane abandi bacika ururondogoro(Amafoto)

Kizigenza mu guconga ruhago wo mu gihugu cya Senegal Sadio Mane mu minsi mike ishize yakorewe igishushanyo cyateje impaka kubera ukuntu gikozwe bituma abafana be ndetse n’abandi bantu benshi bo muri icyo gihugu cya Senegal bacika ururondogoro abandi bakagiseka

Iki gishushanyo kiri kuvugwa cyane cyashyizwe mu mujyi wa Dakar, aho benshi bemeje ko ntaho gihuriye n’uyu mukinnyi ubu ukina mu ikipe ya Bayern Munich.

Iki gishushanyo cyakozwe n’umuhanzi w’umunya Senegal,cyakozwe mu biti aho kigaragaza uyu musore wavukiye mu cyaro cya Bambali yambaye imyenda ya Senegal asa nk’uri kwiruka ku mupira.

Abantu benshi bagiye bavuga kuri iki gishushanyo, hari umwe wagize ati “Sadio ntabwo yari akwiye gutukwa gutya! Ngendeye ku iperereza ryanjye rito, uwakoze iki gishushanyo kidasanzwe ashobora kuba ari Umunyamisiri.”

Undi ati “Abapolisi, abajandarume, abashinzwe amakuru rusange barimo gushakisha umuntu watinyutse gukora iki gishushanyo kibi cya Sadio Mané.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Mbega taye ni nka Miss” amafoto ya Dj Sonia yazamuye imbamutima z’abafana be

“Ntabwo mfana Imana na Satani ” Umuraperi Bushali yavuze abantu afana byakiranwa akanyamuneza (Videwo)