in

“Ikibazo rero sibo ahubwo ninjye” Omborenga Fitina watandukanye na APR FC, yatangaje ko ntako ubuyobozi bwa Rayon Sports butagize ngo ashyire umukono ku masezerano muri iyi kipe

Omborenga Fitina wasoje amasezerano muri APR FC yatangaje ko ntako ubuyobozi bwa Rayon Sports butagize ngo ashyire umukono ku masezerano muri iyi kipe ngo kuko ariwe uyinaniza.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi, Fitina Omborenga yatangaje ko yavuganye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports gusa akaba ariwe uri kubunaniza.

Yagize ati “Rayon Sports nibyo twaraganiriye turanumvikana ariko nabasabye gutegereza igihe gito kuko hari andi makipe yo hanze anyifuza, ikibazo rero sibo ahubwo ninjye.”

Bisobanuye ko mu gihe Omborenga yabona ikipe yo hanze imwifuza, Rayon Sports yaba ikuyeyo amaso, gusa ayibuze nta kabuza yakinira Murera.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sam Karenzi yagiriye inama abafana ba Rayon Sports nyuma yuko basabwe n’ubuyobozi gutanga miliyoni 40 zo kugura Muhire Kevin

Rayon Sports WFC nayo yanyujijemo umweyo yirukana abakinnyi 7 icyarimwe