in

Ihurizo rikomeye kuri Manchester united itameze Neza kubera imvune z’Abakinnyi

Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Manchester United izaba ikina umukino wa shampiyona y’Ubwongereza Premier League aho izakirwa na Sheffield United kuri Bramall Lane mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona. Manchester United ubu iri ku mwanya wa 10 muri shampiyona n’amanota 12 iri mu ihurizo rikomeye ryo gukina idafite bamwe mu bakinnyi bayo bari inkingi za mwamba barimo Casemiro, Luke Shaw, Raphael Varane, Lisandro Martinez n’abandi tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Casemiro, uyu mukinnyi wo mu kibuga hagati yagize ikibazo k’imvune ubwo yari mu mikino y’ikipe y’igihugu ya Brazil ibi bishobora gutuma atagaragara ku mukino wa Sheffield United. Ikizere kirahari ko ashobora kugaruka kuko ari koroherwa gusa amahirwe ntabwo ari menshi yo kuba yakina uyu mukino.

Luke Shaw, uyu myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso ntari gukina kuva tariki 19 Kanama kuko yagize ikibazo k’imvune ndetse igihe azagarukira mu kibuga ntabwo kiramenyekana. Ntaragaruka mu myitozo gusa bikekwa ko azagaruka hagati ya tariki 11 na 26 Ugushyingo bitewe n’uko ari koroherwa.

Raphael Varane, uyu myugariro w’umufaransa ntiyanabashije gukina umukino wa Brentford kubera ikibazo k’imvune gusa ngo ashobora kugaruka kuri uyu mukino. Birakemangwa ko uyu musore ashobora kugaruka ku mukino wa tariki 21 Ukwakira ubwo Manchester United izaba yakirwa na Sheffield United.

Lisandro Martinez, uyu myugariro ukomoka muri Argentine we yaranabazwe kubera imvune, ikizere cyo kuba yagaruka mu kibuga kiri umwaka utaha wa 2024 muri Mutarama. Manchester United izakina imikino y’uyu mwaka idafite Martinez.

Amad Diallo, uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka muri Cote d’Ivoire nawe amaze igihe kinini afite ikibazo k’imvune. Uyu rutahizamu uca ku ruhande ateganyijwe kugaruka mu kibuga mu Ugushyingo 2023, bivuze ko ku mukino wa Sheffield United iyi kipe itazaba imufite.

Kobbie Mainoo, uyu ni undi musore w’imyaka 18 y’amavuko ukina mu kibuga hagati, uyu mukinnyi yari yigaragaje cyane mu mikino yo kwitegura shampiyona ariko kuri ubu iyi kipe ntimufite kubera ikibazo k’imvune, biteganyijwe ko azagaruka mu kibuga mu Ugushyingo 2023.

Sergio Reguilon, uyu musore afite ikibazo cy’umunaniro gishobora gutuma adakina. Bidaganyijwe ko uyu mukinnyi wugarira ku ruhande rw’ibumoso ashobora kugaruka ku mukino Manchester United izakinamo na Sheffield United kuri uyu wa gatandatu.

Aaron Wan-Bissaka, uyu ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, uyu nawe ategerejwe kumara iminsi hanze y’ikibuga nyuma y’imvune yagize ku mukino wa Brighton & Hove Albion. Biteganyijwe ko uyu musore w’umwongereza ariko ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo azagaruka mu kibuga tariki ya 26 Ugushyino ku mukino iyi kipe izakinamo na Everton gusa ntazagaragara ku mukino wa Sheffield United wo kuri uyu wa gatandatu.

Tyrell Malacia, uyu ni undi myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso nawe utazaboneka ku mukino wo kuri uyu wa gatandatu, uyu musore yagize ikibazo k’imvune y’igihe kirekire ndetse ikipe ya Manchester United ntiratangaza byinshi ku mvune y’uyu mukinnyi umaze igihe ari hanze y’ikibuga gusa biteganyijwe ko yazagaruka mu kibuga mu Ukuboza 2023.

Aba nibo bakinnyi ikipe ya Manchester United izaba idafite mu mukino izakirwamo na Sheffield United kuri uyu wa gatandatu ni mu gihe umwongereza Jadon Sancho we atazagaragara muri uyu mukino kubera ibibazo afitanye n’umutoza w’iyi kipe Erik Ten Hag. Naho umukinnyi wo mu kibuga hagati Sofyan Amrabat nawe bikemangwa ko azagaragara kuri uyu mukino.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Mwiseneza Josiane yapfushije nyina

Ikipe y’Abakinnyi 11 bahenze ku Isi kurusha abandi mu mupira w’Amaguru igitangaje ntiharimo ukina muri Serie A.