Ku mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ku munsi wa 20, APR FC yakiriyemo Rayon Sports muri Stade Amahoro, aho bwa mbere hakoreshejwe camera yo mu kirere izwi nka Spider Camera. Uyu mukino wabaye ejo warangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Iyi camera yakozwe n’uruganda Ross Video Ltd rwo muri Canada, ruzwiho gukora ibikoresho byifashishwa mu gufata amashusho.
Spider Camera ifite ubushobozi bwo gutembera mu kirere ikoresheje imigozi iyifasha kugenda impande zose z’ikibuga. Igurwa hagati y’amadorali ibihumbi 600 na miliyoni 1.2 y’Amerika. Ifite umuvuduko wa metero icyenda mu isegonda, ishobora kugenda ku ntera ya metero 250 kuri 250. Uburemere bwayo bugera kuri ibilo 340, ifite uburebure bwa santimetero 87, ubugari bwa santimetero 88, n’ubuhagarike bwa santimetero 87.
Iyi camera yahawe igikoresho cyo kuyikingira ivumbi n’ubushyuhe, ikaba ikora neza mu bushyuhe buri hagati ya -10°C na 40°C. Ifite batiri zibika umuriro ku buryo imwe imara amasaha ane ikora itahagaze. Mu bwoko bw’ama-camera ashobora gushyirwamo, harimo Sony P1, P43 na P50, Grass Valley LDX 80 na LDX 86, Panasonic AK-UB300, na Hitachi DH-H200. Hari kandi camera zikomeye nk’ARRI Alexa Mini, RED Epic Dragon, Helium na Monstro, Sony F55 na Venice, ndetse na Panasonic Varicam. Lens zayo zirimo Fujinon HA13x4.5, Canon HJ14ex4.3, na Angénieux Optimo Rouge 14-40mm.
Spider Camera isanzwe ikoreshwa mu marushanwa akomeye ku isi, nka English Premier League na Bundesliga, aho yakoreshejwe bwa mbere muri shampiyona y’u Bwongereza mu 2018 ku mukino Manchester United na Liverpool warangiye ari 0-0. Ikora no mu marushanwa nka UEFA Champions League, igikombe cy’Isi, ndetse no mu mikino nka Rugby, Tennis, n’iteramakofe.
Uretse mu mikino, iyi camera ikoreshwa no mu myidagaduro. Yigeze gukoreshwa mu birori bikomeye nk’MTV Video Music Awards, aho yafashije gufata amashusho yihariye. Ikoreshwa kandi mu yindi mirimo yo gufata amashusho y’ibirori bikomeye ku isi.



