3 Igitero cy’ abacengezi ku Kibuye
5 Daddy De Maximo Mu mwuga wo kwerekana imideri (Modelling)
6 Filimi ya Daddy De Maximo “Iy’ubusamo
7 Ubuzima busanzwe bwa Daddy De Maximo
Tariki ya 22 Kamena 1998, ahahoze ari muri Kibuye, bisi yari itwaye abanyeshuri 246 bari bavuye mu biruhuko basubiye ku masomo, yarashwe n’abacengezi harokokamo 41 gusa, muri abo Dady de Maximo yari arimo. Kugira ngo arokoke amasasu yabo bacengezi, yitangiwe n’umunyeshuri bari inshuti cyane wakomokaga ahahoze ari Cyangugu witwaga BAHIZI icyo gihe yamugiye imbere amuseseka mu ntebe za bus amuryama hejuru amasasu yose arashwe BAHIZI Emanuel mu mugongo no mu mutwe amugwa hejuru.
Acyiga amashuli yisumbuye/ Photo internet
Dady yamaze mu bitaro iminsi mike nyuma akomeza kwivuriza ahantu hatandukanye kuko yakomeretse bikomeye ku kaboko kimoso, nyuma y’ibyumweru bibiri, aba agiye gukora ikizamini cya leta agitsinda, afite amanota 5.6, akaba yarigaga Electricité A3. Yakomeje Electromécanique A2, ayiga neza, kuri iyi nshuro atsindana amanota menshi agera kuri 6.5.