Mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro, APR FC na Rayon Sports zanganyije 0-0.
Nubwo nta gitego cyabonetse mu minota isanzwe y’umukino, abafana bari bitabiriye uyu mukino babonye igitego cyihariye cya Nyiragasazi, nyuma yo gutsinda penaliti mu irushanwa ryabereye hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri. Iri rushanwa ryateguwe nk’igikorwa cyihariye, aho abafana, Nyiragasazi wa APR FC na Malayika wa Rayon Sports bashyizwe imbere y’amafaranga miliyoni 1 y’amanyarwanda bagaterana penaliti eshanu.
Umukino warinze urangira, abafana bari batarabona ibihe bikomeye cyane mu mukino, uretse penaliti ebyiri zaterewe mu karuhuko k’igice cya mbere. Nyiragasazi, usanzwe afana APR FC, yatsinze Malayika, ufana Rayon Sports, mu gice cy’iyi mikino y’abafana kuri penarite 2- 1.
Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 43, ikurikirwa na APR FC ifite amanota 41.