Igitaramo cya Apôtre Mignonne mu Burundi gikomwe mu nkokora habura amasaha make.
Leta y’u Burundi yahagaritse igitaramo ‘Connect Conference Africa’ cy’Umunyarwandakazi uyobora Women Foundation Ministries, Apôtre Mignonne Kabera, habura amasaha make ngo gitangire.
Iki gitaramo kimaze igihe kirekire gitegurwa cyari kuzabera mu cyumba cy’inama n’ibitaramo cya Donatus, i Bujumbura kuva kuri uyu wa 15 kugeza ku wa 17 Nzeri 2023. Cyagombaga kwitabirwa n’abaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Itorero New Creation Church ni ryo ryateguraga iki gitaramo kandi ryari ryarabiherewe uburenganzira na Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu Burundi tariki ya 28 Kanama 2023.
Gusa kuri uyu wa 14 Nzeri, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu Burundi, Martin Niteretse yandikiye umuyobozi wa New Creation Church, amumenyesha ko iki gitaramo cyahagaritswe bitewe n’ubwo ngo uruhushya yahawe yarukoresheje ibitandukanye n’ibyo yarusabiye tariki ya 22 Kanama.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Bujumbura na komini ya Muha bwasabye kugenzura niba ibwiriza rya Minisiteri y’umutekano ry’uko iki gitaramo kitaba ryubahirijwe.