in

Abakozi batatu ba APR FC bakatiwe urubakwiye ku byaha bashinjwa

Abakozi batatu ba APR FC bafungiwe ibyaha birimo amarozi, basabiwe n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare gufungwa imyaka 3.

Muri Gicurasi 2023 nibwo haje amakuru y’uko abakozi batatu ba APR FC, Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 13 Nzeri 2023, Umuyobozi w’iyi kipe, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko ibyo aba bakozi batatu bakurikiranyweho bifitanye isano n’ibyo Perezida Kagame aheruka kugarukaho by’ikoreshwa ry’amarozi.

Ati “Ibijyanye n’abafunzwe, itangazo ry’ikipe muvuga ngo tutakoze, no kubafunga ni ikigaragaza ko hari icyo twabikozeho. Muravuga ngo ubuyobozi bwa APR FC ntibwabafunze, ni gute se butabafunze? Ibindi twareka ubutabera bugakora akazi kabwo. Barafunze kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi. Iby’ibyo kurya, ibyo ntabyo nzi.”

Uyu munsi nibwo uko ari batatu bitabye Urukiko rwa Gisirikare maze bemera ibyaha baregwa ariko bahakana inyito y’icyaha baregwa.

Basabiwe gufungwa imyaka 3 n’Ubushinjacyaha maze Urukiko rwanzura ko ruzasomwa tariki ya 13 Ukwakira 2023.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagwede! Umuhanzi w’umunyarwanda akomeje gukoroza imbuga nkoranya mbaga nyuma yo gushyira hanze indirimbo yitwa Amagwede

Igitaramo cya Apôtre Mignonne mu Burundi gikomwe mu nkokora habura amasaha make