in

Igisubizo cya perezida wa FERWAFA Ku mutoza uzatoza Amavubi

Umutoza mukuru w’Amavubi, Torsten Frank Spittler, yavuze ko ashaka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu mpera z’umwaka wa 2024, ubwo amasezerano ye azaba arangiye. Nyuma yo gutsinda Djibouti ibitego 3-0 tariki 31 Ukwakira 2024, Spittler yemeje ko nta biganiro biratangira ku kongera amasezerano, byateje urujijo ku hazaza he.

 

Ku wa 15 Ukwakira 2024, nyuma yo gutsinda Benin 2-1, Spittler yanze kugira icyo avuga ku masezerano ye mu ikipe y’igihugu. Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yaje gutangaza ko ibiganiro na Spittler byatangiye, bivuze ko ashobora kongera amasezerano nk’umutoza w’Amavubi.

 

Spittler yahawe inshingano zo gutoza Amavubi mu 2023, aho amaze gutoza imikino 12, atsinda 5, anganya 4, atsindwa 3, yinjije ibitego 11, yinjizwa 7. Abakunzi b’Amavubi biteze umwanzuro wa nyuma w’ibi biganiro, aho bishoboka ko yakomeza gutoza ikipe y’igihugu.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bayingana David yiteguye kujyana mu rukiko Fatakumavuta

Digidigi : “Gukina Filime byandinze icyaka”