in

Igisenge cyagwiriye abafana bari bagiye gufana amakipe yabo

Abafana bitabiriye imikino y’amajonjora y’amasiganwa y’utumodoka duto twa Formula 1 igomba kubera muri Brésil bagwiriwe n’igisenge ariko benshi bararokoka.

Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2023, ni bwo mu Mujyi wa Sao Paulo habereye imikino ibanziriza isiganwa rya Formula 1 riteganyijwe ku Cyumweru.

Ubwo iyi mikino yabaga, abari munsi y’aho yabereye bagwiriwe n’igisenge cyasakambutse kubera imvura nyinshi yari ivanze n’umuyaga, bategekwa guhunga bajya mu bindi bice bya stade bahunga iyi mvura yarimo yumvikanamo inkuba nyinshi.

Nubwo byagenze bityo ariko ntacyo byahinduye ku manota abakinnyi bari bamaze kugira kuko Max Verstappen uri mu bihe bye byiza ari we wari uyoboye bagenzi be mu masiganwa 18 amaze gukinwa muri uyu mwaka.

Kuva iri sanganya ryaba nta tangazo rirashyirwa hanze ryemeza agaciro k’ibyangiritse ndetse bishobora gukomeza kugeza no ku cyumweru ku munsi w’irushanwa.

Imiyaga ikomeye nk’iyi muri Brésil yaherukaga kuba mu 2008 kuko yanahagaritse isiganwa rigeze hagati ryegukanwa na Lewis Hamilton ari nacyo gikombe cya mbere yatwaye.

Usibye Carlos Sainz ukinira Ferrari watwaye isiganwa ryo muri Singapore, andi yose yegukanywe na Verstappen afatanyije na Sergio Perez bakinana muri Red Bull.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Uriye neza papa’ Murindahabi Irene ugiye kugura Private Jet yatewe ifemba n’umugabo waguze inyama akazizirika ku modoka [videwo]

Amavubi yahamagaye abakinnyi bazayifasha mu mikino y’Igikombe cy’Isi