Lionel Messi n’umugore we bakoze ubukwe bwiswe ubwikinyejana mu gihugu cya Argentina bitewe nuburyo bwateguwe ndetse bukanashyirwa mu bikorwa. Gusa mbere yo kwerekeza mu kwezi kwa buki, Messi n’umugore we bakoze igikorwa gikora ku mitima ya benshi cyane cyane abanya Argentina bene wabo.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ámbito Financiero Lionel Messi n’umugore nyuma y’ubukwe bwabo baguriye ndetse banasangira n’abana baba mu muryango witwa Banco de Alimentos de Rosario. Ubusanzwe uyu muryango ugira abana b’imfubyi urera ariko ukanaba ufite mu nshingano zabo kugaburira abatishoboye bakennye bo mu mugi wa Rosario aho Lionel Messi n’umugore we bavuka. Uyu muryango wa Messi ukaba wanaratanze inkunga isaga Miliyoni 10 z’amadolari iha iki kigo gifasha abatishoboye. Iki gikorwa kikaba cyarakoze ku mitima ya benshi mu gihugu cya Argentina