in

Igikomere cy’Urukundo: Inkuru Ibabaza Umutima

Inkuru yacu twahisemo ko itangirira mu mujyi wa Kigali aho Diane na Kevin bahuriye bwabere. Diane yari umukobwa w’umunyabwenge kandi wiyubaha, naho Kevin yari umuhungu w’umugwaneza kandi utuje. Bashimishijwe n’ibiganiro byabo bagiranye bwa mbere bahura , bityo batangira kugirana umubano wihariye. Uko iminsi yagendaga ishira, urukundo rwabo rwagiye rukura, bamarana umwanya munini basangira ibyishimo n’ibitekerezo byabo by’ahazaza.

Ariko umunsi umwe, ibintu byaje guhinduka. Diane yagiye kwa muganga kuko yari yibasiwe n’indwara yari itarasobanuka neza. Nyuma y’ibizamini byinshi, abaganga basanze Diane afite kanseri ifite ikigero gihanitse. Iyo nkuru mibi yakubise Kevin nk’inkuba, ariko yahisemo kumuba hafi, amuha inkunga mu bihe by’ububabare no kwivuriza.

Iminsi yakomeje kugenda, Diane agenda arushaho kumererwa nabi. N’ubwo Kevin yari afite umubabaro w’uburwayi bwa Diane, yageragezaga kumutetesha no kumushimisha uko ashoboye kose. Buri gitondo, yazanaga indabo nshya mu cyumba cya Diane, amwibutsa urukundo rwabo rw’agatangaza. N’ubwo umubiri wa Diane warushagaho kunanirwa, umutima we wakomeje gususuruka kubera urukundo rwa Kevin.

Mu ijoro rimwe ryo muri Mutarama, Diane yahamagaye Kevin hafi ye. N’ijwi ricika, yamubwiye ati, “Kevin, ndagushimira urukundo rwose wangaragarije. N’ubwo ntacyo mfite cyo kuguha uretse urukundo rwange, ndashaka ko umenya ko nzahora nkuri hafi mu mutima.”

Ayo magambo yanyuze Kevin umutima, ariko ntiyabuza amarira kumurenga. Igihe cyari kigeze cyo kurekura uwo yakundaga. Nyuma y’iminsi mike, Diane yitabye Imana, asiga Kevin mu gahinda kenshi. Kevin ntiyigeze abasha kwibagirwa Diane. Yagumye gusura aho bashyinguye Diane, akahajyans indabo buri gihe, agahamya ko urukundo rwabo rutazigera rupfa.

Urukundo rwa Diane na Kevin rwagaragaje ko n’ubwo ibihe bibi bishobora kuza, urukundo nyakuri ruracyabaho, rukanasigira urwibutso rudasaza abakundanyeho.

Icyitonderwa : Iyi ni inkuru mpimbano

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ahazaza ha João Félix hakomeje kuba urujijo

Arsenal yihereranye Manchester United irayijwibura