Ikipe y’igihugu y’Ubuhorandi yatsinze Leta zunze Ubumwe z’Amerika Ibitego bitatu kuri kimwe biyihesha itike ya 1/4 mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka.
Ubuhorandi bwari bwazamutse ari ubwa mbere mu itsinda A bufite amanota 7 naho USA yo izamuka Ari iya kabiri mu itsinda B n’amanota 5 nkuko itegeko ribiiteganya nizo zagombaga guhurira muri 1/8.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu ubera kuri Khalifa International Stadium utangira ku isaha ya saa kumi n’imwe.
Umutoza w’Ubuhorandi Luis Van Gaal yari yahisemo kubanzamo abakinnyi bakurikira:
Ubuhorandi XI: Noppert; Blind, Aké, Van Dijk, Timber, Dumfries; Frenkie De Jong, De Roon, Klaassen; Gakpo, Depay.
Umukino watangiye Ubuhorandi aribwo buhabwa amahirwe kuko byibuze mu irushanwa ry’igikombe cy’isi bumaze kugera ku mukino wanyuma ishuro eshatu mu gihe USA ntanimwe.
Umutoza wa USA yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka:
USA XI: Turner; Robinson, Ream, Zimmerman, Dest; Musah, Adams, McKennie; Pulisic, Ferreira, Weah.
Ubuhorandi nibwo bwatangiye umukino bumeze neza cyane kuko gusa ku munota wa 10 Memphis Depay yatsinze igitego cya mbere ku mupira yarahawe na Denzel Dumfries.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika nazo nk’ikipe ifite amazina akomeye yagerageje uburyo yakwishyura igitego kuko ku munota wa 28 Robinson yateye umupira ashaka abataka ba USA ariko Virjir Van Djik aragoboka.
Ubuhorandi bwaje kwereka USA ko iri rushanwa ririmenyereye kuko ku munota wa 46 w’inyongera z’igice cya mbere Danny Blind yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira nanone warutanzwe na Denzel Dumfries.
Igice cya mbere cyarangiye Ubuhorandi buri imbere n’ibitego bibiri ku busa bwa USA.
Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Ubuhorandi nk’ikipe nkuru y’ihagazeho ndetse USA igerageza amahirwe yo gushaka by’ibuze n’igitego kimwe ariko bikagorana.
Mu minota 70 y’umukino urwego rwo guhererekanya umupira (Ball possession) Leta zunze Ubumwe z’Amerika nizo zari hejuru kuko zari zifite 59% n’aho Ubuhorandi 41%.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika zabonye igitego cya mbere ku munota wa 76 gitsinzwe na Haji Wright ku mupira yarahawe na Christian Pulisic.
Ubuhorandi bwaje kongera gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 81 gitsinzwe na Denzel Dumfries ku mupira yarahawe na Daley Blind.
Umukino warangiye Ubuhorandi butinze Ibitego bitatu kuri kimwe bukaba butegereje uza kurokoka hagati ya Argentina na Australia bakazahurira muri 1/4.