in

Igikombe cy’isi:Samuel Eto’o yagiranye imyitozo myiza n’ikipe ya Cameroon mu mukino bari kwitegura mo ikipe y’igihugu y’ubusuwisi(Amafoto)

Samuel Eto’o yagiranye imyitozo myiza n’ikipe ya Cameroon mu mukino bari kwitegura mo ikipe y’igihugu y’ubusuwisi.

Samuel Eto’o uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon,yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu cye, yitegura u Busuwisi mu gikombe cy’isi.

Iyi kipe kandi yasuwe na Patrice Motsepe,umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afrika CAF.

Cameroon iheruka gutsinda umukino ufungura w’igikombe cy’Isi mu 1990, itsinda Argentina 1-0

Uyu mugabo wamenyekanye mu mupira w’amaguru byumwihariko muri Fc Barcelona.

Muri FC Barcelona,Eto’o yatwaye ibikombe bitatu bya Shampiyona ya Espagne (La Liga), UEFA Champions League ebyiri, Copa del Rey na Super Cup za Espagne ebyiri mbere yo kwerekeza muri Inter Milan yatozwaga na José Mourinho mu 2009.

Mu 2015, yerekeje muri Turukiya, akinira Antalyaspor, aho yayitsindiye ibitego 44 mu mikino 76 mbere yo kwerekeza muri Konyaspor yavuyemo ajya muri Qatar SC yasezereyemo muri Nzeri 2019.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byakomeye:Umuriro Uncle Austin yakije kuba Dj’s ukomeje kugera kure n’abanyamakuru babyinjiyemo

Imodoka yitwara ibirometero byinshi nta mushoferi ifite yatangiye gukoreshwa