in

Igikombe cy’Isi: Umunyarwandakazi yasifuye umukino ku nshuro ya mbere

Salima Mukansanga yasifuye umukino mu Gikombe cy'Isi cy'abari n'abategarugori

Umunyarwandakazi, Salima Mukansanga yasifuye umukino we wa mbere nk’umusifuzi wo hagati, mu Gikombe cy’Isi cy’abari n’abategarugori Kiri kubera muri Australia na New Zealand.
Kuri uyu wa Kane, saa Tatu n’igice za mu gitondo, nibwo habaye umukino wahuje Ikipe y’Igihugu ya Portugal na Vietnam mu bagore.

Uyu mukino wo mu itsinda E wabereye kuri Waikato Stadium ukarangira Portugal itsinze ibitego bibiri ku busa, byatsinzwe na Telma Encranacao ku munota wa 7 ahawe umupira na Lucia Alvalez ndetse Francisca Nazareth ku munota wa 21 ahawe umupira na Telma Encranacao.

Salima Mukansanga yasifuye umukino mu Gikombe cy’Isi cy’abari n’abategarugori

Muri uyu mukino Umunyarwandakazi Salima Mukansanga yigaragaje neza nk’umusifuzi wo hagati. Salima yatanyaga na Queency Victoire na Mary Njoroge, umusifuzi wa Kane yari Anahi Fernandez. 

Si ubwa mbere Salima asifura imikino y’igikombe cy’Isi, kuko no muri 2022 yasifuye Igikombe cy’Isi mu bagabo cyaberaga muri Qatar ,ariko bwo ntitasifiye ari umusifuzi wo hagati.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ubu bamaze kwambuka umupaka wa Gatuna” Perezida wa Rayon Sports yavuze ko hari Abagande 2 baje muri Murera

Mu gihe izuba ryacaga ibintu ari nako icyaka cyari cyose, hahise haba impanuka y’imodoka yari itwaye inzoga ubundi abaturage baziraramo baranywa kugeza batangiye no kuziyuhagira (AMAFOTO)