in

Igikombe cy’isi: Portugal yabanje guha umwanya Ronaldo ngo yitekerezeho yandagaje Switzerland!

Abasore ba Portugal bishimira ibitego

Portugal itsinze Switzerland Ibitego 6 kuri kimwe mu mukino wa ⅛ mu gikombe cy’isi ihita ibona n’itike ya ¼.

Ni Umukino Ronaldo yabanje ku ntebe y’abasimbura

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa tatu ubera kuri Lusail Stadium.
Frenando Santos utoza Portugal yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka : Diogo Costa; Dalot, Rúben Dias, Pepe, Guerreiro; Otávio, William Carvalho, Bruno Fernandes; Bernardo Silva, Gonçalo Ramos na João Félix.

Portugal yari yazamutse mu H ari iya mbere naho Switzerland iba iya kabiri mu itsinda G.
Switzerland yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka: Sommer; Fernandes, Schär, Akanji, Rodríguez; Freuler, Xhaka; Shaqiri, Sow, Vargas na Embolo.
Umukino watangiye Switzerland ariyo ishaka igitego byihuse kuko ku munota wa 5 Embolo yagerageje amahirwe ariko umuzamu aratabara awushyira muri koroneli.

Mu minota 15 ya mbere y’umukino ikigereranyo cyo guhanahana umupira Portugal niyo yari irimbere kuko yarifite 50 naho Switzerland ifite 40.
Ku munota 17 Portugal yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Gonçalo Ramos ku mupira mwiza yarahawe na João Felix.

Ku munota wa 21 Portugal yahushije igitego ubwo Bernado yahaga umupira Otavio ariko yatera umwubikano umuzamu wa Suwisi akawufata.
Ruben Dias wa Portugal yakuruye Embolo Batangas kufura,Shaqiri yateye kufura iremereye ariko umuzamu wa Portugal awushyira muri koroneli.
Ku munota wa 33 Muzehe Pepe yateye icumu ry’umutwe ku mupira waruvuye muri koroneli utewe na maze Pepe arazamuka akozaho umutwe aba atsinze igitego cya 2 cya Portugal.
Muzehe Pepe watsinze igitego cy’umutwe

Igice cya mbere cyarangiye Portugal ariyo irimbere n’ibitego bibiri ku busa bwa Switzerland.
Portugal yongeye kubona igitego cya gatatu ku munota wa 51 gitsinzwe na Gonçalo Ramos ku mupira yarahawe na Diogo Dalot.
Portugal yongeye gukanda ahababaza ku munota wa 55 ubwo Raphael Guerreiro yatsindaga igitego cya 4 ku mupira yarahawe na Gonçalo Ramos.
Ronaldo winjiye asimbuye

Nyuma y’iminota ibiri ku munota wa 57 Switzerland yabonye igitego kimwe gitsinzwe na Manuel Akanji ku mupira waruvuye muri koroneli.
Gonçalo Ramos wari wariye amavubi ashaka no kwereka isi ya ruhago ko nawe ashoboye yaje gutsinda igitego cya gatanu cya Portugal kiba nicya 3 cye mu mukino ubwo yagitsindaga ku munota wa 67 ahawe umupira na Joao Felix.
Abasore ba Portugal bishimira ibitego

Switzerland nayo yakomeje ishaka amahirwe yo kuba yatsinda igitego cya 2 ,ku munota wa 80 Embolo atera ishoti agaramye ariko umupira ntiwaboneza mu izamu.
Portugal yaje gutera umusumari wa nyuma muri Switzerland ubwo ku munota wa 92 Rafael Leao yaysindaga igitego cya 6.
Portugal mu mikino ya 1/4 izahura na Morocco.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’incamugongo: Umusore wiyahuye yimanitse akoresheje supanete

Zindura sheri wawe umubwira aya magambo aryoshye