Kuva igikombe cy’isi cyajyanywa Muri Qatar ndetse kimurirwa igihe cyaberagaho kikavaywa mu mpeshyi kigashyirwa mu mpera z’umwaka byateje urunturuntu.
Ubungubu abanyaburayi bakomeje kugaragaza uburyo uburyohe bw’iki gikombe bwimuwe ndetse bikaba byaratumye abantu benshi bagaragaza uburakari bwinshi.
Ubundi ubusanzwe igikombe cy’isi cyabaga mu mpeshyi igihe Uburayi bwabaga buri mu bihe byiza bigatuma iki gikombe kitabirwa, naho ubungubu bikaba byitezweko ntabantu benshi bazakitabira mu gihe imikino izaba irimbanije mu bihugu byabo.
Mu mpere z’umwaka mu mashampiyona menshi cyane cyane iyo mu gihugu cy’ubwongereza iba igeze mu mahina, guhita abakinnyi berekeza mu gikombe cy’isi bizatuma bamwe bazahaturukana imvune ndetse n’ibindi bibazo byababuza gukomereza aho bari bagereye.
Umwe mu banyamakuru b’imikino bakomeye mu gihugu cy’ubwongereza wandikira The Sun yatangajeko ibi Ari ubujura bakorewe ndetse ari nk’kintu cy’agaciro bambuwe mu mpeshyi, amakosa yose ayagereka kuri FIFA ndetse asaba ko babiryozwa.