in

Igikombe cy’isi: Mu mukino wanyuze abawurebye Brazil ihorahoje Serbia

Brazil itsinze Serbia ibitego bibiri ku busa mu mukino w’igikombe cy’isi wabereye kuri Lusail Iconic stadium utangira i saa tatu z’ijoro kuri uyu wa kane.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Brazil:
Brazil XI: Alisson; Danilo, Marquinhos, Thiago Silva, Alex Sandro; Paquetá, Casemiro; Raphinha, Neymar, Vinicius; Richarlison.

Wari umukino w’ishiraniro

Ni umukino wo mu itsinda G wabereye kuri Lusail Iconic stadium wabanjirijwe n’ uwahuje Cameroon na Switzerland saa sita z’amanwa ukarangira Cameroon itsinzwe kimwe k’ubusa.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Serbia:
Serbia XI: Vanja; Veljkovic, Milenkovic, Pavlovic; Zivkovic, Lukic, Gudelj, Mladenovic; S.Milinkovic-Savic, Tadic; Mitrovic.
Umusifuzi ukomoka muri Iran yatangije umukino Brazil imara iminota igera kuri ibiri ihererekanya abasore ba Serbia babuze umupira.
Ku munota wa 6 gusa Pavlovic wa Serbia yateze Neymar maze umusifuzi atauzayaje amwereka ikarita y’umuhondo.
Ku munota wa 13 Neymar yateye koroneli ashaka kuyita mu izamu arikoVanja ufatira Serbia arahagoboka ayita hanze.
Ku munota wa 20 Casemiro yarekuye umuzinga w’ishoti ashaka gutungura umuzamu ariko asanga Vanja ari maso awukuramo.
Ku munota wa 25 Alexander Mitrovic bamuzamuriye umupira ashaka kuwushyira ku mutwe Alison Becker arahagoboka.
Brazil yarifite imbaraga yahushije igitego ubwo ku munota wa 26 Thiago Silva yahaga umupira Vinicious Junior ariko umuzamu wa Serbia akahagoboka.
Ku munota wa 40 Casemiro yateye umupira muremure ashaka Vinicious ariko kubw’amahirwe make umupira Vini ntiyawushyikira.
Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Brazil ishaka igitego hasi no hejuru ariko umuzamu wa Serbia akababera ibamba.
Igice cya kabiri cyatangiye Brazil ikomeza gushaka igitego kuko nta na masegonda 40 ashize igice cya kabiri gitangiye Raphinha yahushije igitego ku mupira bari bamwihereye abakinnyi ba Serbia.
Ku munota wa 54 Neymar yongeye guhusha igitego ubwo Vinicious yamuhaga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ariko akawutera hanze.
Ku munota wa 60 Lucas Paquet wa Brazil yihambuye umuzinga w’ishoti uragenda ukubita igiti k’zamu uragaruka basobya mo ariko urarenga.
Richalison wari uri hejuru mu mukino

Brazil yabonye igitego cya mbere ku munota wa 63 gitsinzwe na Richalison ubwo Vinicious yateraga ishoti riremereye umuzamu akarikuramo ariko Richalison wari hafi agasobyamo igitego kikaba kiranyoye.
Abafana bari bose
i
Ku munota wa 73 Richalison yatsinze igitego cya katarabonea ubwo bamuhaga umupira akawutera agaramye ,biba bibaye bibiri bya Brazil ku busa bwa Serbia.
Vinicius Jr watanze imipira ibiri ibyara Ibitego

Brazil yaje kwinjizamo abasore nka Antony, Rodrigo,Fred ,Jesus na Martinelli yakomeje guhorahoza Serbia kuko byibuza iminota 10 ya nyuma bayahushije ibitego bibarirwa muri 5.
Abasore ba Brazil bishimira igitego

Umukino warangiye Brazil itsinze Ibitego bibiri ku busa.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ruhango: abanyeshuri babiri bari bavuye kwiga basanzwe mu mugezi bapfuye

Video; Umugabo yavuze ukuntu bamutegetse kunywa Sumu ya panya ubwo yari amaze kumira imbeba