in

Igikombe cy’isi: Morocco yiyunyuguje Portugal ya Ronaldo

Wari Umukino w'ishyaka ryinshi ku mpande zombi

Morocco itsinze Portugal igitego kimwe ku busa mu mukino wa 1/4 mu gikombe cy’isi ibona n’itike ya 1/2.

Morocco ikipe imwe rukumbi igeze muri 1/2 mu gikombe cy’isi ikomoka muri Africa

Morocco yari yageze muri 1/4 nyuma yo gusezerera Espagne mu mikino ya 1/8 kuri Penaliti.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Morocco:
Morocco XI: Bono; Hakimi, El Yamiq, Saiss, Attiat-Allah; Amrabat, Ounahi, Amallah; Ziyech, En Nesyri, Boufal.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ubera kuri Al Thumama Stadium.

Fernando Santos utoza Portugal yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka Diogo Costa; Dalot, Pepe, Rúben Dias, Guerreiro; Neves, Bernardo Silva, Otávio; Bruno Fernandes, João Félix na Gonçalo Ramos.

Portugal niyo yatangiye Umukino yataka bidatinze ku munota wa 4 Bruno Fernandes yateye kufura bari babonye Joao Felix akojejeho umutwe umuzamu Bono umupira awukubita ibipfunsi urengera muri koroneli.
Abasore ba Morocco nabo bahise bazamukana umupira biruka cyane Boufal ateye ishoti Diogo Dalot umupira arawurenza, Morocco yabonye koroneli Ziyech ayiteye El Yamiq akozaho umutwe umupira uca hejuru y’izamu.

Ronaldo utorohewe n’ibihe arimo

Iminota 15 y’igice cya mbere ibanza yaranzwe ni kwataka kuvanze no kwiharira umupira Kwa Portugal kuko byibuze byasabaga amasegonda 10 ngo Portugal isubirane umupira yatakajeu gihe Morocco yo byayisabaga amasegonda 50.
Ku munota wa 23 Otavio wa Portugal yarekuye umupira muremure ashaka Bruno Fernandes ariko Bono umuzamu wa Morocco arasimbuka arawumutanga.
Morocco yanyuzagamo ikataka yaje kubona amahirwe yo gutsinda igitego kuri kufura Ziyech yateye En Nesyri agakozaho umutwe ariko umupira ugaca hejuru y’izamu.
Sofian Boufal wa Morocco kumunota wa 35 yarekuye umuzinga w’ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umuzamu wa Portugal aratabara arawufata.
Wari Umukino w’ishyaka ryinshi ku mpande zombi

Byageze ku munota wa 37 Portugal imaze gutera amashoti 3 ishaka igitego muri ayo 1 niryo ryajyaga mu izamu , Morocco yo yaritateye amashoti 5,1 rigana mu izamu.
Morocco yatinze igitego cya mbere ku munota wa 42 cyatsinzwe na En Nesyri akoresheje umutwe.
Portugal yaje gushakisha igitego hasi kubura hejuru maze ku munota wa 45 Bruno Fernandes arekure ishoti ry’icumu umupira uragenda ukubita poto uragaruka.

Igice cya mbere cyarangiye Morocco ariyo iri imbere n’igitego kimwe ku busa bwa Portugal.
Portugal yatangiye igice cya kabiri ishakisha uburyo bwo kwishyura,ku munota wa 46 Bruno Fernandes yateye koroneli ariko umuzamu awukuramo.
Morocco nayo yatakaga buri kanya yaje guhusha igitego uburyo bw’igitego ubwo Ziyech yateraga kufura nziza ariko umuzamu Diogo Costa akawukuramo.
Santos utoza Portugal yaje gushakira ibisubizo ku ntebe y’abasimbura maze yinjizamo Cristiano Ronaldo na Joao Cancelo akuramo Ruben Neves na Raphael Guerrero.
Bono umuzamu wa Morocco ukomeje kwigaragaza cyane

Portugal yagumye ishakisha uburyo yakwishyura igitego yari yatsinzwe binyuze ku mashoti Bruno Fernandes yashoteraga kure ariko umuzamu Bono akaba ibamba.
Ku munota wa 82 Joao Felix yateye ishoti riremereye ku mupira yarahawe na Cristiano ariko umuzamu Bono umupira awukuramo akoresheje intoki.

Portugal yakomeje ihiga igitego ku munota wa 90 Ronaldo yashose umuzamu ishoti riremereye ariko Bono awukuramo.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye bongezaho 8 ariko nayo Morocco yihagararaho irangiza itsinze ihita ibona n’itike ya 1/8.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikombe cy’isi: Yemwe yemwe iyi nkuru iravugwahe Cristiano abwira Neymar uti umfatire umwanya

”Ayari amatuza yabaye amanyonyo” ifoto ya Killaman yo mu myaka yashize yatunguye benshi kubera uburyo yari ameze