Ikipe y’igihugu ya Morocco ibinyujije mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryaho ryagejeje ikirego muri FIFA.
Morocco yakoze amateka akomeye yo kugera mu mikino ya 1/2 mu gikombe cy’Isi ikaba ikipe ya mbere yo muri Afurika ibikoze ariko nyuma igatsindwa n’Ubufaransa ibitego bibiri ku busa mu mukino wakinwe ku wa gatatu.
Nyuma y’uko Morocco itsinzwe, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cyabo, FRMF, ryahise ryihutira gutanga ikirego muri FIFA rivuga ko batasifuriwe neza, cyane cyane baravuga ko hari penariti 2 bibwe mu gice cya mbere.
Amakuru dukesha Dail Mail aravuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Morocco ryareze muri FIFA rivuga ko umusifuzi ukomoka muri Mexico Cesar Ramos wabasifuriye umukino wabahuje n’Ubufaransa atababaniye.
Bavuga ko mu minota ya mbere y’igice cya mbere Theo Hernandez ukina yugarira mu ikipe y’u Bufaransa yateze Sofiane Boufal ari mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi ntiyatanga penariti ahubwo nyuma y’iminota micye agaha Boufal ikarita y’umuhondo kubera kuburana.
Indi penariti Morocco ivuga ko itahawe ni iyakorewe ku mukinnyi wabo ukina mu kibuga hagati witwa Selim Amallah.
Gusa amakuru ahamya ko ntacyatuma umukino usubirwamo ahubwo Morocco igomba kwitegura umukino w’umwanya wa gatatu izakina na Croatia ku wa gatandatu.
Marocco iriguteza ubwega arko??