in

Igikombe cy’isi : Morocco yagejeje ikirego muri FIFA

Penaliti Morocco ivugako yibwe

Ikipe y’igihugu ya Morocco ibinyujije mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryaho ryagejeje ikirego muri FIFA.

Morocco yamaze gutanga ikirego muri FIFA

Morocco yakoze amateka akomeye yo kugera mu mikino ya 1/2 mu gikombe cy’Isi ikaba ikipe ya mbere yo muri Afurika ibikoze ariko nyuma igatsindwa n’Ubufaransa ibitego bibiri ku busa mu mukino wakinwe ku wa gatatu.
Nyuma y’uko Morocco itsinzwe, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cyabo, FRMF, ryahise ryihutira gutanga ikirego muri FIFA rivuga ko batasifuriwe neza, cyane cyane baravuga ko hari penariti 2 bibwe mu gice cya mbere.
Penaliti Morocco ivugako yibwe

Amakuru dukesha Dail Mail aravuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Morocco ryareze muri FIFA rivuga ko umusifuzi ukomoka muri Mexico Cesar Ramos wabasifuriye umukino wabahuje n’Ubufaransa atababaniye.
Ikosa Morocco yemeza ko ryari kuvamo penaliti

Bavuga ko mu minota ya mbere y’igice cya mbere Theo Hernandez ukina yugarira mu ikipe y’u Bufaransa yateze Sofiane Boufal ari mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi ntiyatanga penariti ahubwo nyuma y’iminota micye agaha Boufal ikarita y’umuhondo kubera kuburana.
Indi penariti Morocco ivuga ko itahawe ni iyakorewe ku mukinnyi wabo ukina mu kibuga hagati witwa Selim Amallah.
Gusa amakuru ahamya ko ntacyatuma umukino usubirwamo ahubwo Morocco igomba kwitegura umukino w’umwanya wa gatatu izakina na Croatia ku wa gatandatu.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Lee conta
Lee conta
1 year ago

Marocco iriguteza ubwega arko??

Mbirizi Eric ukinira Rayon Sports burya afite bashiki be 2 baconga ruhago, umwe muribo nawe akinira Rayon Sports WFC

Abagore n’abakobwa bashyiriweho akaruhuko mu kazi mu gihe bari mu mihango