Argentina itsinze Croatia ibitegk bitatu kuri kumwe mu mikino wa 1/2 mu gikombe cy’isi uyu mwaka ihita ibona n’itike yo kuzakina umukino wanyuma.
Argentina yari yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera ikipe y’igihugu y’Ubuhorandi kuri penaliti.
Umutoza utoza Argentina yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka Martínez; Molina, Romero, Otamendi, Tagliafico; De Paul, Paredes, Enzo Fernández, Mac Allister; Messi,na Julián Álvarez.
Croatia yo yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera Brazil kuri penaliti 4 kuri 2.
Uyu mukino wabereye kuri Lusail iconic Stadium utangira ku isaha ya saa tatu z’ijoro.
Iminota itanu ibanza y’umukino yaranzwe no gukinira umupira mu bibuga by’amakipe kuko nta kipe yigeze igera imbere y’izamu ryindi igamije kuba yashaka igitego.
Abakinnyi cumi n’umwe babanjemo ku ruhande rwa Croatia.
Croatia XI: Livakovic; Juranovic, Lovren, Gvardiol, Sosa; Modric, Brozovic, Kovacic; Pasalic, Kramaric, Perisic.
Iminota 13 ya mbere y’umukino yaranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rwa Croatia kuko yo yarifite 54% nk’icyigereranyo cyo guhanahana umupira mu gihe Argentina yarifite yarifite 43%.
Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati cyane bisa nk’aho amakipe arikikwigana.
Ku munota wa 24 Enzo Fernandez wa Argentina yihambuye umuzinga w’ishoti ariteye umuzamu wa Croatia arawuryamira.
Croatia nayo yaje kubona amahirwe y’igitego ku munota wa 27 ubwo babonaga kufura ariko Sosa ayitera mu rukuta.
Ku munota wa 33 Argentina yabonye penaliti yakorewe Julian Alvarez ubwo yinjiraga mu rubuga rw’amahina rwa Croatia,umuzamu wa Croatia akamugonga bikamubuza amahirwe yo gutsinda igitego
Messi yateye penaliti neza maze ku munota wa 34 Argentina iba ibonye igitego cya mbere kikaba n’igitego cya Messi cya 11 mu gikombe cy’isi kuva yatangira kugikina bimugira umukinnyi watsindiye Argentina ibitego byinshi mu gikombe cy’isi.
Argentina yongeye kubona igitego cya kabiri ku munota wa 39 cyatsinzwe na Julian Alvarez ubwo yazamunaga umupira yiruka cyane anacenga akaza kuroba umuzamu agatsinda igitego.
Argentina yarimeze nabi mu mukino yaje guhusha ikindi gitego ubwo Macalister yateraga umupira n’umutwe waruturutse muri koroneli ariko umuzamu wa Croatia akawukuramo.
Igice cya mbere cyarangiye Argentina ariyo iyoboye n’ ibitego bibiri ku busa bwa Croatia.
Igice cya kabiri cyatangiye Argentina n’ubundi ubona ishaka igitego cya gatatu, ku munota a
wa 56 Messi yahaye umupira na Julian Alvarez ariko Messi awuteye umuzamu awukuramo.
Croatia yageragezaga uburyo yamwishyura byibuze n’igitego kimwe yaje kubona kufura ku munota wa 62 iterwa na Modric , Martinez umuzamu wa Argentina arasimbuka umupira awukuramo habura usobyamo.
Argentina yaje gutera umusumari wa gatatu muri Croatia ku munota wa 70 ubwo Julian Alvarez yaherezaga umupira Messi nawe akiruka cyane acenga yagera mu rubuga rw’amahina rwa Croatia agasubiza umupira Julian Alvarez agatsinda igitego cya gatatu.
Argentina yakomeje kwataka ishaka igitego cya kane ku munota wa Paulo Dybala wari winjiye mu kibuga asimbuye yaje guha umupira Macalester awuyeye uca hanze y’izamu.
Croatia nayo yashakaga uburyo bwo gutsinda igitego by’ibuze kimwe mu mukino yabonye koroneli ku munota wa 84 Lovren ashyiramo umutwe ariko umupira uca hanze y’izamu.
Iminota 90 isanzwe yarangiye umusifuzi yongeraho iminota itanu y’inyongera.
Umukino warangiye Argentina itsinze ibitego bitatu ku busa bwa Croatia binayihesha itije y’umukino wa nyuma aho izakina n’ikipe izarokoka hagati ya Morocco n’Ubufaransa.