Lionel Andreas Messi yatangaje ko impamvu ikipe ya Argentina iri kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’isi ari uko abakinnyi bose baje Bafite intego y’igikombe.
Ikipe y’igihugu ya Argentina yaraye igeze ku mukino wa nyuma itsinze Croatia Ibitego bitatu ku busa Ibitego byatsinzwe na Julian Alvarez watsinze bibiri na Lionel Messi watsinze kimwe.
Argentina yaherukaga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi muri 2014 batsindwa n’Ubudage, muri 2018 Argentina ntibyayigendekeye neza kuko yasezerewe n’Ubufaransa muri 1/8.
Nyuma y’umukino itangazamakuru ryabajije Messi wari wabaye umukinnyi mwiza w’umukino ikiri kubafasha maze agira ati ” ibintu byinshi biza mu mutwe wawe nyuma yo kubona tike. Ni ibintu bishimishije kubona abafana bacu hano,abantu Bose n’imiryango yabo. Ni ibintu bikomeye turigucamo , tugiye ku mukino wanyuma n’ibyo twashakaga”.
Lionel Messi umaze gutsinda ibitego 5 mu gikombe cy’isi uyu mwaka yongeyeho ko yakoze byinshi kuva ageze muri Qatar anatangaza ko impamvu yabafashije gutsinda ari uko batifuzaga gutsindwa umukino wa n’ijoro. Messi yagize ati ” Sinifizaga gutsindwa uyu munsi, twari twifitiye ikizere kuva tukigera hano”.
Argentina izakina umukino wanyuma ku cyumweru n’ikipe iri burokoke hagati ya Morocco n’Ubufaransa.