in

Igikombe cy’isi: Ishavu n’agahinda byatumye Richarlison atavana n’abagenzi be muri Qatar

Richarlison wasabitswe n'agahinda nyuma yo gusezererwa na Croatia

Richarlison ukinira Brazil yasizwe n’imodoka yagombaga kujyana abakinnyi ba Brazil ku kibuga k’indege kubera amarira n’agahinda yarafite.

Richarlison wasabitswe n’agahinda nyuma yo gusezererwa na Croatia

Brazil iherutse gusezererwa mu mikino ya 1/4 cy’irangiza itsinzwe na Croatia kuri penariti 4-2, kuva ubwo agahinda karitse mu bakinnyi ba Brazil nibura bumvaga ko iki gikombe bagomba kuzagitwara uko byagenda kose.

Rutahizamu wa Tottenham Hotspur Richarlison ubwo ikipe yiteguraga gufata imodoka ikerekeza ku kibuga cy’indege, we ntabwo yabashije kujyana n’abandi kubera amarira.

Richarlison wari watsinze kimwe mu bitego byiza bizaranga Igikombe cy’isi

Uyu musore wari wakoze ibishoboka mu ntangiriro z’irushanwa, ubwo ikipe yiteguraga yasohotse hanze ahasanga abafana ba Brazil nabo bari bafite agahinda, maze bahuriza hamwe bararira karahava, umusore agarutse asanga imodoka yagiye.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo y’umunsi:Umuhanzi Asake umaze kubaka izina yahawe urwamenyo ubwo ipantaro ye yacikaga hagati y’amaguru ari kurubyiniro

‘Ubwo wambaye ute Shaddy Boo’ Imyambarire yatumye abantu bagira irari