Igikombe cy’isi cya 2022 kirabura iminsi mike ngo gitangire, harabura iminsi itagera kuri 30 ngo gitangire mu gihugu cya Qatar. Kizatangira tariki 20 Ugushyingo maze amakipe y’ibihugu atangire ahatane maze hace uwambaye.
Muri iki gikombe umugabane w’Africa uhagarawe n’ibihugu 5 muri iki gikombe k’isi aribyo Morocco, Senegal ,Ghana, Cameroon ndetse na Tunisia.
Ni ubwo muri ibi bihugu tuvuze haruguru u Rwanda rutarimo gusa ruzaba ruhagarariwe n’umusifuzikazi mpuzamahanga Mukansanga Salma uzasifura imwe mu mikino igize icyo gikombe.
Uyu musifuzi kazi ubu ari kwitegura kurira indege ijya muri Qatar dore ko FIFA yamugeneye byose bikenerwa mu rukundo rw’indege kandi bivugwa ko buri musifuzi wese uzasifura mu gikombe k’isi mbere yo guhaguruka mu gihugu cye abanze guhabwa akavagari k’amamiliyoni.